Imikino

Misiri yamaze kwemezwa ko ariyo izakira imikino ya Basketball mu batarengeje imyaka 18

Igihugu cya Misiri nicyo cyamaze kwemezwa ko aricyo kigomba kwakira imikino ya Basketball y’abakinnyi batarengeje imyaka 18, haba mu bagore ndetse n’abagabo iteganijwe mu Kwezi Ku Ukuboza uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika(FIBA Africa), ryafashe uyu mwanzuro mu nama yabereye mu gihugu cya Cote d’ivoire, aho bemeje ko Misiri igomba kuzakira imikino ya Afurika mu ngimbi iteganijwe kuba mu kwezi Ku Ukuboza.

Iyi mikino bikaba byari biteganijwe ko yari kuba yarabereye mu gihugu cya Guinea Equatorial mu kwezi kwa Kanama, gusa kubera icyorezo cya Coronavirusi ikaba itarabaye, bikaba byatumye iyi mikino yimurirwa mu kwezi Ku Ukuboza mu gihugu cya Misiri, nubwo amatariki iyi mikino izaberaho Atari yatangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button