Imikino

Lionel Messi yamaze kuba Umukinnyi wa Kabiri w’umupira w’amaguru utunze Miliyari y’amadorari

Rutahizamu w’ikipe ya Barcelona Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentine, yamaze kuba umukinnyi wa kabiri w’umupira w’amaguru ugejeje Ku  umutungo ungana na miliyari y’amadorali nyuma ya Christian Ronaldo wari warabigezeho.

Uyu mugabo ubitse imipira ya zahabu itandatu, ni umwe bakinnyi binjira amafaranga menshi mu mupira w’amaguru, bitewe n’umushahara ahembwa ndetse n’ibigo akorana nabyo mu bijyanye no kubyamamariza umunsi Ku wundi.

Nkuko Forbes magazine ibitangaza, igihangange Lionel Messi bigaragara ko uyu mwaka yinjije amafaranga angana na miliyoni 126 z’amayero, imbere ya Christiano Ronaldo wa Juventus ndetse na Rutahizamu wa Paris saint Germain Neymar Jr.

Kuri ubu Messi akaba yahise ajya Ku rutonde rw’abakinnyi b’imikino itandukanye bafite umutungo ubarirwa muri miliyari, aho yiyongereye kuri Taiga Wood, Floyd Mayweather ndetse na Rutahizamu Christiano Ronaldo.

Lionel Messi akaba akomeje kwitegura gutangira shampiyona hamwe n’ikipe ye ya Barcelona, nyuma y’uko afashe umwanzuro wo kuguma I Catalonya nubwo byari byavuzweko agomba gusohoka muri iyi kipe ya Barcelone .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button