Imyidagaduro

Miss Rwanda 2020: gahunda n’amatariki ya miss Rwanda byagiye ahagaragara ….ntucikwe

Akanama gashinzwe gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda mu minsi ishize nibwo kamenyesheje  abakobwa Bose b’abanyarwandakazi babyifuza ko kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda mu gushaka itike y’umukobwa uzasimbura Nimwiza Meghan byamaze gutangira, kuri ubu abategura iri rushanwa bashyize hanze gahunda y’amajonjora y’ibanze yo gushaka abazahagararira buri ntara bamwe baturukamo.

Miss Rwanda ni irushanwa rimaze kwamamara cyane mu gihugu aho umukobwa uryegukanye ahita yambikwa ikamba rya Nyampinga w’Igihugu. Hagiye gutangira gahunda zo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, abakobwa bifuza guhatanira ikamba bari kwiyandikisha.

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019 ni bwo hashyizwe hanze gahunda yose y’amajonjora y’ibanze y’iri rushanwa, ahaba hashakishwa abakobwa bahagararira buri ntara.

Uko gahunda y’amajonjora iteye

Ku ikubitiro amajonjora azahera mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu tariki 21 Ukuboza 2019, abere muri Western Mountain Hotel. Hazakurikiraho Intara y’Amajyaruguru aho amajonjora azabera muri La Palme Hotel ku wa 28 Ukuboza 2019.

Amajonjora azakomereza mu ntara y’Amajyepfo tariki 4 Mutarama 2020, abere muri Credo Hotel, azakomereze mu ntara y’Iburasirazuba tariki 11 Mutarama 2019 abere muri Silent Hill Hotel. Azasozwa tariki 18 Mutarama 2019 hashakishwa abakobwa bazahagararira Umujyi wa Kigali, amajonjora akazabera muri Hill Top Hotel.

Kwiyandikisha byatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2019 binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.

Umukobwa wiyandikisha asabwa kuba ari umunyarwandakazi ufite ibyangombwa, afite imyaka hagati ya 18-24, byibuza yararangije amashuri yisumbuye, azi neza Ikinyarwanda ndetse na rumwe mu ndimi eshatu zemewe mu Rwanda, ni ukuvuga Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Agomba kuba kandi afite metero 1.70, afite ibiro bijyanye n’uburebure bwe ’Body mass index’ (18.5-24.9), atarigeze abyara, yiteguye kuba mu Rwanda mu mwaka wose yamarana ikamba, yiteguye kudakora ubukwe mu gihe cy’umwaka amarana ikamba, yiteguye guhagararira u Rwanda aho ariho hose bikenewe no kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’abategura Miss Rwanda.

Nimwiza Meghan niwe wari umaranye iri kamba umwaka yakoze ibikorwa byinshi birimo n’umushinga yamuritse ubwo yiyamamazaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button