Amakuru

Musanze: Mu rwego rwo kongera ubukerarugendo itsinda ry’abayobozi ryasuye ahazubakwa ikiyaga gihimbano

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere tugaragaramo ibyiza nyaburanga byinshi bigiye bitandukanye, bituma gasurwa cyane naba mukerarugendo baturutse imihanda yose, baje kwirebera ibyiza bitatse aka karere by’umwihariko parike y’igihugu y’ibirunga,ari nayo icumbikiye ingagi zikurura ba mukerarugendo cyane.

Ni muri urwo rwego,Akarere ka Musanze katekereje kongera ibikorwa remezo Nyaburanga bizajya bikurura ba mukerarugendo benshi, bikazatuma aka karere kinjiza amafaranga menshi ndetse n’abaturage bakaza biboneramo inyungu.

Ibyo byiza nyaburanga bigiye kubakwa mu mujyi rwagati wa Musanze no mu nkengero zawo, byasuwe n’itsinda rigizwe n’inzego zinyuranye mu Karere ka Musanze, n’impuguke mu bijyanye n’ubwubatsi mu cyumweru gishize, aho bikubiye mu mishinga irindwi irimo n’ahagiye guhangwa ikiyaga mu marembo y’umujyi, cyitezweho byinshi mu gukurura ba mukerarugendo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, wari uyoboye ayo matsinda yasuye ubutaka bugiye gukorerwamo iyo mishanga, yavuze ko bikiri mu nyigo aho ubuyobozi bw’ako karere bwizera ko igiye kongera iterambere ry’umujyi wa Musanze.

Yagize ati “Imishinga igera kuri irindwi twagiye turebaho uyu munsi, dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye ikiri mu nyigo izatugeza kuri byinshi. Icya mbere izazamura imibare ya ba mukerarugendo baganaga aka karere, izatanga n’akazi kanyuranye ariko izahindura n’isura y’umujyi wa Musanze ku buryo izagira ingaruka nziza mu iterambere”.

Yamaze impungenge abaturage bose batuye ahazakorera iyo mishanga, aho yemeza ko nta muturage uzahohoterwa cyangwa ngo ahendwe ku ngurane bazabaha, dore ko bazanahabwa umwanya bagatanga ibitekerezo muri ibyo bikorwa.

Ati “Twabamara impungenge kuko nta muturage w’Umunyarwanda ujya wimurwa ku gahato, iterambere rije habaho gahunda yo kumubarira hakabaho gahunda yo kumuha igihe akaba yakwimuka, kandi ikindi twabamenyesha ko turi mu nyigo.

Mu gihe iyo mishanga izaba imaze kwemezwa, hazabaho kongera kwegera inzego zitandukanye zirimo n’abaturage, kugira ngo tubaganirize babarirwe babone ingurane. Ariko abantu bakwicara batuje rwose”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today batuye ahagiye gukorerwa iyo mishinga, bavuze ko kubaka ibyo bikorwa remezo aho batuye babyakiriye neza kuko bashyigikiye iterambere ry’igihugu.

Nyirakarire Françoise utuye ahagiye kubakwa ikiyaga gihangano, ati “Twabyakiriye neza kuko natwe dushyigikiye iterambere ry’umujyi wacu. Hariya bagiye kubaka ikiyaga ni ho ntuye kandi mpafite n’ibikorwa. Ibikorwa bifitiye Leta n’abaturage akamaro ntabwo twabirwanya, ntabwo mbabajwe n’uko batwimura ngo bubake ibifitiye inyungu igihugu kuko ni ahantu nyaburanga”.

Eng. Consolation Tuyishime, Ushinzwe iterambere ry’imijyi mu Kigo gishinzwe gufasha Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA), yavuze ko iyo mishinga izakorwa mu byiciro binyuranye, aho avuga ko gusura iyo mishinga byari igikorwa cy’intangiriro mu rwego rwo kuyikorera imenyekanisha, hakazakurikiraho uburyo bwo kwiga ingengo y’imari izakoreshwa kuri iyo mishanga.

Avuga ko iyo mishinga izubakwa hagendewe ku buremere bwayo mu kuzamura iterambere ry’umujyi wa Musanze Ati “Berekanye imishinga myinshi iteganya gukorwa ariko mu gutoranywa uko izashyirwa mu bikorwa hazagenderwa ku mishanga izagaragara ko irusha indi mu kwihutisha iterambere ry’umujyi wa Musanze.

Urugero, nka kiriya kiyaga kizahangwa kiri muri imwe mu mishanga irindwi akarere kerekanye y’ingirakamaro cyane, ariko ni tugenda tukicara ushobora gusanga ingengo y’imari ihari ishobora gutunganya imishinga ibiri cyangwa itatu, ni ho uzasanga hari imishinga izategereza gutunganywa mu kindi cyiciro”.

Musanze ni umwe mu mijyi irindwi yunganira uwa Kigali, aho ibikorwa by’ubukerarugendo ari byo byiganje muri ako gace, ahari Hotel yitwa Bisate igaragara ku rutonde rwa Hoteli 100 nziza ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button