AmakuruUbuzima

Kuryamana n’umugore wawe by’ibuze inshuro 21 mu kwezi byakurinda ibyago byo kwandura kanseri

Umuryango ushinzwe kurwanya Kanseri mu gihugu cya Zimbabwe wasabye abagabo bo muri iki gihugu gutera akabariro inshuro 21 ku kwezi n’abagore babo kuko ngo byabagabaniriza ibyago byo  kwandura  kanseri yo mu dusabo tw’intanga (prostate cancer).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ahitwa Chinhoyi, umuvugizi wa The Cancer Association of Zimbabwe (CAZ), Priscilla Mangwiro, yavuze ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina kenshi baba bafite ubudahangarwa bwo kwandura Kanseri.

Yagize ati “Kanseri y’udusabo dukora intanga iri kwiyongera cyane ariyo mpamvu dusaba abagabo kurya ibiryo byuzuye intungamubiri ndetse bakanatera akabariro nibura inshuro 21 mu kwezi ngo bigabanya iyi kanseri ku kigero cya 33 ku ijana.”

Uyu muvugizi yavuze ko nubwo bimeze gutyo,abagabo badakwiriye kwishora mu busambanyi n’abagore batandukanye ahubwo bagomba kwizirika kubo basezeranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button