Amakuru

Musanze: Umusore yishe abantu babiri abateye icyuma ahita atoroka

Mu Karere ka Musanze , Umurenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Gakoro, Umusore witwa Ndungutse Aimable yishe abantu babiri abateye icyuma arangije ahita aburirwa irengero.

Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 28 Gashyantare 2021, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati ya Ndungutse Aimable ndetse n’umusore wishwe witwa Ndashimye Olivier, nkuko amakuru Umuragemedia yamenye abivuga.

Nyuma yo kwica uriya musore, Ndungutse Aimable ngo yahise ashaka gutera icyuma umugore wari umaze kubona ibyo yari amaze gukora mu rwego rwo kugirango atazabivuga ariko icyuma gifata umwana uwo mugore yari ahetse gusa ntiyahita apfa ahubwo akaba yashizemo umwuka ageze kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Abaturage babwiye umuragemedia ko muri uyu Murenge ubwicanyi ndetse n’urugomo muri rusange bikomeje gufata indi ntera, kuko ngo atari ubwa mbere muri uyu Murenge habaye ubwicanyi nkubu, ngo bakaba bafite ubwoba bw’ibikomeje kubera hariya batuye ndetse bakaba basaba ubuyobozi ndetse n’abashinzwe umutekano kubasha guhashya ibintu nka biriya.

Murekatete Triphose, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko yemeje amakuru y’ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Murenge asanzwe abereye Umuyobozi ndetse anavuga ko atari ubwa mbere muri uyu Murenge wa Muko habereye ubwicanyi kuko hari n’ubundi bwicanyi buheruka kuhabera.

Yagize ati”Amakuru ya buriya bwicanyi niyo, twayamenye mu masaha ya saa yine n’igice z’ijoro ubwo abaturage bahageze mbere bari bamaze gutabaza, abantu bahageze mbere basanze Ndashimye Olivier yamaze kwitaba Imana naho umwana watewe icyuma yari akairi muzima gusa yitabye Imana ageze kwa muganga, naho Ndungutse wakoze ariya mahano yari yamaze kuburirwa irengero, ariko akaba agikomeje gushakishwa”.

Yakomeje agira ati” Birababaje cyane ibyabaye, gusa ibi bintu ntabwo ari ubwa mbere bibaye muri uyu Murenge wacu kuko hari n’ubundi bwicanyi bwahabere mu mwaka ushize wa 2020″.

Murekatete akaba yasabye abaturage batuye Umurenge wa Muko kwirinda kwishora mu bugizi bwa nabi ndetse birinda amakimbirane uko yaba ameze kose kuko ariyo ntandaro y’ubugizi bwa nabi kandi akenshi butwara ubuzima bwa benshi ndetse abandi bakabikomerekeramo.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button