Amakuru

Umusore yacitse ingona nyuma yo kurwana nayo amasaha 2 yose

Mu gihugu cya Zambia, haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Thomas Kasangana, wacitse ingona ntiyamurya nyuma yo kurwana nayo amasaha hafi abiri yose.

Thomas Kasangana yafashwe n’ingona ubwo yari ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika mu gace kitwa Kabwe, iyo ngona ngo yamufashe akaboko itangira kumurubana imujyana mu mazi, nibwo yatangiye kugerageza kwirwanaho ndetse biza kurangira anayicitse.

Thomas yavuze ko atumva uburyo yarokotse amenyo yiriya ngona yari yariye karungu ishaka kumurya, aho yavuze ko ari Imana yamutabaye kuko ubu yakabaye yapfuye ndetse amakuru akaba avuga ko uriya musore yararimo koga mu kiyaga cya Tanganyika, maze ingona ihita imufata akaboko yanga kukarekura, nibwo yatangiye kwirwanaho  maze nawe yitabaza ukuboko n’amaguru akubita ingona birangira imuretse nyuma y’amasaha abiri arwana nayo.

Mu kwirwanaho, Thomas ngo yakubitaga mu mutwe no mu mbavu , mu bice bisatira hasi aho ikururisha inda, ingona yagezeho irarekura irahunga, umusore Thomas nawe yavuye mu mazi ari muzima ariko ukuboko kwe ari ibikomere bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button