Imyidagaduro

Mushiki wa Burna Boy, Nissi, yasubije Davido wise murumuna we injangwe nshya

Mushiki wa Burna Boy, Nissi yasubije Davido wavuzeko Burna Boy ari injangwe nshya’ mu muziki mu  kiganiro aherutse gutanga.

Nyuma y’ikiganiro Davido aherutse kugirana na Brut Afrique, aho yaganiriye ku buryo afrobeats yabaye ikimenyabose  ku isi y’umuziki, Nissi Mushiki w’igihangange muri Afurika Burna Boy, yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agire icyo avuga ku magambo yavuzwe na 30 n’umuyobozi wa BG mu kiganiro.

Mu kiganiro Davido yatangaje ko yashyize ibendera rya  afrobeat kurwego rw’isi  hamwe n’umuririmbyi wegukanye ibihembo bya Grammy award, Wizkid akomeza avuga ko abo afata nkabavubuka nshya’ nka Burna Boy, Rema, Asake n’abandi benshi bafashe iryo bendera bakarishyira kurundi rwego.

Ibi byatumye habaho impaka ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bamwe babajije niba Burna agomba gushyirwa mu rwego rwabavubuka.

Umwe mu bantu benshi  basubije ku magambo yavuzwe na Davido yari mushiki wa Burna Boy, Nissi, washyize  kuri page ye ya instagram amashusho   ya murumuna we aririmbira imbere y’abafana barenga 80.000 kuri Stade ya Londres yanditseho ngo

‘Abavubuka bamenya  ibibazo byabo .’

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button