Imikino
Trending

Myugariro Ally Serumogo yamaze gusinyira ikipe ya Rayon sport

Umukinnyi usanzwe ukina nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe y’igihugu Amavubi Serumogo Ally, yamaze kuba umukinnyi w’ikipe ya Rayon sport.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abivuga, Serumogo Ally yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon sport nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Kiyovu sport yari asanzwe akinira.

Ni amakuru yakomeje kujya  bihe biramutse gusa ntabwo byari byakabaye impamo kuko uyu mukinnyi yari agifitanye ibibazo n’ikipe ya Kiyovu sport yakiniraga bitari byagakemutse.

Serumogo Ally ni umukinnyi mushya wa Rayon sport

Uyu myugariro wanyuze mu makipe atandukanye harimo na Sunrise Fc yatumye amenyekana cyane ndetse na Kiyovu sport yari asanzwemo, kuri ubu ni umukinnyi mushya w’ikipe ya Rayon sport mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Aho aje gufatanya n’abandi bakinnyi kuzahatanira ibikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button