Amakuru
Trending

Pasiteri Theogene washimishaga benshi yitabye Imana

Mu rukerera rwo kuru uyu wa Gatanu mu bitangazamakuri bitandukanye hari gucaracara inkuru y’incamugongo ivuga ko Pastor Theogene Niyonshuti uzwi kw’izina ry’inzahure yitabye Imana.

Iyi nkuru ikomeje gushengura imitima ya benshi iravuga ko umushumba Theogene Niyonshuti wari inshuti ikomeye y’urubyiruko yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa kane  azize impanuka y’imodoka.

Amakuru avuga ko Pastor Theogene yari arimo kuva mu gihugu cya Uganda kwakira abashyitsi be bari bavuye muri America bageze mu nzira imodoka bari barimo igongana nindi.

Amakuru dukesha SBNGospel avuga ko Pastor Theogene yahagurutse I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 22 Kamena 2023 yerekeza I Kampala aho yari agiye kuzana abantu bari bavuye muri Amerika, baje mu Rwanda.

Pastor Theogene Niyonshuti yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu nsengero yifashishije ubutumwa bwiza yabwirizaga ahanini bwabaga bushingiye ku buzima bw’umusaraba yabayemo ari mayibobobo,  nyuma ya Genocise yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uyu mugabo yageze n’aho yiyita izina ry’Inzahuke, mu rwego rwo gusobanurira ndetse no gushimangira ko Imana yamukuye kure.

Kuri ubu uyu mugabo yari afite umugore n’abana, ndetse akaba yari yarihaye intego yo kujya afata abana baba mu buzima bwo mu muhanda, akabajyana iwe ndetse akabigisha ijambo ry’Imana akabafasha gusubira mu buzima busanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button