Imikino
Trending

Myugariro Niyomugabo Claude yongereye amasezerano muri APR Fc

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu Amavubi, Niyomugabo Claude yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya APR Fc.

Niyomugabo Claude byavugwaga ko agomba kwerekeza mu makipe yo hanze y’igihugu, byarangiye ashyize umukono ku masezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuzaga ko uyu myugariro akomeza kubakinira.

Uyu musore wasoje shampiyona ishize atarimo gukina kubera ikibazo cy’imvune yari yaragize ndetse bikaba byaratumye atanakina n’imikino y’igihugu Amavubi, ni umwe mu bakinnyi beza bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso igihugu gifite kuko abamuzi n’abamubona akina bakubwira ko ari umuhanga cyane bityo ikipe ya APR Fc itari gupfa kumurekura.

Uyu mukinnyi yiyongereye kuri Mugisha Gilbert uheruka kongera amasezerano ndetse n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga bamaze gusinya mu ikipe ya APR Fc barimo Taddeo Luanga, Victor Mbaoma, Nshimirimana Ismail pitchu, Ndikumana Danny, Joseph Apam ndetse n’umunyezamu Pavelh Ndzila.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button