Nizeyimana Mirafa niwe watowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa cumi
Nizeyimana Mirafa watangiye shampiyona atizeye umwanya ubanza mukibuga niwe wahawe igihembo cy'ukwezi kwa cumi
March Generation itsinda rifana Rayon Sport niryo ryatangije igikorwa cyo guhemba abakinnyi b’ukwezi rifatanyije na Skol uyu munsi hahembwe Nizeyimana Mirafa ukina mukibuga hagati.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hahembwe umukinnyi w’ukwezi kwa cumi igikorwa cyari gisanzwe kibera mu nzove ariko Ubu siko byagenze kuko icyi gikorwa cyabereye La parrisse Nyandungu isanzwe ifitanye ubufatanye na Rayon Sport.
Nizeyiman Mirafa yahawe igihembo, ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu na écouteurs za Skol yabihawe ahigitse Umuzamu Kimenyi Yves na Mugisha Girbert bakunda kwita Barafinda.
Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Nizeyimana Mirafa, yagaragaje ko abyishimiye, avuga ko ari ubwa mbere abigezeho.
Iki gihembo ni icya mbere gitanzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, aho igiheruka cyatanzwe muri Nyakanga, cyahawe Iradukunda Eric ‘Radu’ ubwo Michael Sarpong yatorwaga nk’umukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports muri Kanama.
Tubibutse ko icyi gikorwa ari ngaruka kwezi gitangwa na March Generation Fun Club ifatanyije na Skol.