Imikino
Trending

Nsabimana Aimable yamaze gusinyira ikipe ya Kiyovu Sport

Myugariro wo hagati mu kibuga Nsabimana Aimable wahoze akinira ikipe ya APR Fc, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport.

Uyu myugariro wasezerewe mu ikipe ya APR Fc nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo nayo yagezemo aturutse mu ikipe ya Police Fc, kuri ubu yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Kiyovu Sport ndetse akaba aratangira kuyikinira kuri uyu wa gatanu mu mikino ya Made in Rwanda Cup.

Nsabimana Aimable wari umaze iminsi yerekeje hanze y’u Rwanda ari kumwe n’umunyezamu Kwizera Olivier, Aho bari bagiye kurangizanya n’ikipe yo mu gihugu cy’abarabu gusa bikaza kurangira uyu myugariro bidakunze ko yagumayo kubera guhabwa amafaranga macye, byaje kurangira yigarukiye mu Rwanda ndetse akaba yamaze no kwerekeza mu ikipe y’urucaca.

Nsabimana Aimable yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Marine Fc, APR Fc, Police Fc ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sport agiye gukinira muri uyu mwaka w’imikino ndetse akaba asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button