Nyuma yo gusezera kwa Gahunzire Aristide The Mane yamaze kubona umujyanama mushya
The Mane Music Label inzu isanzwe ifasha abahanzi mu buryo bwo kubarebera inyungu mu muziki wabo, yamaze gushyiraho umujyanama mushya nyuma yo kwegura kwa Gahunzire Aristide wari usanzwe akora izo nshingano.
Umuyobozi mukuru w’inzu ya The Mane Music Label Mupenda Ramadhan bakunze kwita Bad Rama, yatangaje ko umujyanama mushya w’iyi nzu ari uwitwa Safi Eric akaba ari murumuna wa Bad Rama ndetse akaba yari asanzwe anakora muri iyi nzu ya The Mane ireberera abahanzi inyungu zabo mu muziki.
Ibi Mupenda Ramadhan bita Bad Rama umuyobozi wa The Mane Music Label, yabitangaje ubwo yari mu kiganiro hamwe n’umunyamakuru Ally Soudy kikaba cyacaga ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram rw’uyu munyamakuru usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu magambo ya Bad Rama, yavuze ko The Mane Music Label ikomeye ndetse itagiye gusenyuka bitewe n’abahanzi bayivuyemo, akaba yanakomeje avuga kuri Gahunzire Aristide wari usanzwe ari umujyanama w’iyi nzu wasezeye mu minsi ishize ngo kandi nta masezerano yari afite.
Mupenda Ramadhan bakunze kwita Bad Rama yageze ati” The Mane Music Label irakomeye cyane ndetse ntabwo igiye gusenyuka nkuko bamwe babitekereza”, “ Inzoka uyiha amata ikaruka amaraso”, uyu mugabo akaba yavuze amagambo akomeye cyane ubwo yari muri iki kiganiro yagiranye na Ally Soudy.
Safi Eric murumuna wa Bad Rama wagize umujyanama mushya mu nzu ya The Mane Music Label, yari asanzwe ashinzwe ibikorwa byose aho biva bikagera by’iyi nzu ndetse akaba amaze igihe akorera muri iyi nzu ya The Mane.
Gahunzire Aristide wari umujyanama wa The Mane yasezeye ku itariki 19 Mata 2021 kuri uwo munsi kandi ni na bwo umuhanzikazi Queen Cha yasezeye, hashize iminsi 9 nibwo umuhanzikazi Marina Debora nawe yatangaje ko yamaze gutandukanya niyi nzu ifasha abahanzi.