Pasiteri afunzwe ashinjwa gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko
Mu gihugu cya Zambia, mu ntara ya Luapula mu gace kitwa Chembe, Umugabo w’imyaka 29 usanzwe ari Pasiteri mw’itorero rya Zion Apostolic Church yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umukobwa w’imyaka 17 nyuma yo kumubeshya ko agiye kumusengera.
Aya mahano yabereye mu gace ka Chembe, aho uyu mupasiteri witwa Cephas Ngandu yafataga uriya mwana w’umukobwa ku ngufu nyuma yo kumubwira ko agiye kumusengera yarangiza akamujyana mu gihuru cyari hafi y’urusengero rwa Zion Apostolic Church uyu mugabo asanzwe abereye Pasiteri.
Nkuko amakuru abivuga, ngo uriya mukobwa yaje kureba Pasiteri Cephas ngo amusengere maze undi amujyana mu gihuru amubeshyako ariho barasengera, hanyuma bagezeyo, Pasiteri ngo yasabye uriya mwana w’mukobwa kuryama hasi arangije atangira kumusambanya ku ngufu, ngo ubwo yasozaga Pasiteri yasabye uyu mukobwa ko nta muntu agomba kubwira ibyabaye byose ndetse ngo ibibazo yari afite yamaze kubisengera.
Uriya mukobwa akimara gufatwa ku ngufu yahise ajya kuri Polisi yo mu gace ka Luapula kuvuga ibyamubayeho asaba ko uriya mupasiteri yafungwa kuko yamuhohoteye, Polisi yahise itangira gushakisha uriya mugabo usanzwe ari Pasiteri ndetse aza gutabwa muri yombi ubwo yari aje gutanga ikirego kuri Polisi avuga ko yibwe telephone.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Luapula witwa Chilije Nyirenda yabwiye ikinyamakuru Zambian Observer ko uriya mupasiteri wafashe ku ngufu uriya mwana w’umukobwa bamaze kumufunga igisigaye ari ugushyikirizwa ubutabera.
Chilije yagize ati” Uriya mwana w’umukobwa yaje hano kutubwira ibyamubayeho ko yafashwe ku ngufu na Pasiteri waho asengera maze adusaba ko twamuha ubutabera, niko guhita dutangira gushakisha uriya mupasiteri, twaje kumufata aje gutanga ikirego hano atubwira ko yibwe telefoni ye igendanwa”.
Yakomeje agira ati” Kugeza ubu arafunzwe ndetse igisigaye n’ukumushyikiriza inzego z’ubutabera zikamuburanisha ku cyaha aregwa cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17”.