Imikino

Thomas Tuchel utoza Chelsea niwe watowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Werurwe

Umutoza w’ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza Thomas Tuchel ukomoka mu gihugu cy’Ubudage, niwe watowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Werurwe nyuma y’igihe gito ageze muri shampiyona y’Abongereza Premier League.

Uyu mugabo Thomas Tuchel wahoze atoza ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yatangiye ukwezi kwa gatatu atsinda ikipe ya Liverpool igitego kimwe k’ubusa ku kibuga Anfield, akurikizaho gustinda ikipe ya Everton itozwa Carlo Ancelotti ibitego bibiri k’ubusa ndetse n’umukino yanganijemo n’ikipe ya Leeds United.

Kuva uyu mutoza Thomas Tuchel yagera mu ikipe ya Chelsea avuye mu ikipe ya Paris Saint Germain ntabwo yari yatsindwa umukino n’umwe mu mikino 10 amaze gutoza muri Premier League, ibintu bitigeze bikorwa n’umutoza Frank Lampard yasimbuye.

Thomas Tuchel yatowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Werurwe

Uyu mugabo Thomas Tuchel akaba yatowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka wa 2021 aho yahigitse abatoza barimo Graham Potter utoza ikipe ya Brighton, Brendan Rodgers utoza ikipe ya Leicester ndetse n’umutoza Ole Gunnar Solskjaer utoza ikipe ya Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button