Amakuru

Pasiteri yasabye abagore n’abakobwa kuzana amakariso maze akabasengera bakabona abagabo

Mu gihugu cya Zambia mu mujyi wa Lusaka haravugwa inkuru y’umupaiteri witwa Kelvin M Bwalya waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yasabaga abagore ndetse n’abakobwa baba bifuza abagabo basengera ku rusengero ayobora ko bajya bazana amakariso yabo ku rusengero maze akabasengera bakabona abagabo bifuza mu gihe gito.

Uyu pasiteri umenyerewe nka Prophet Straight One wo mu itorero ryitwa Direct Word,yatangaje aabntu cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasabaga aba bagore n’abakobwa bo mu itorero asanzwe ayobora ko bajya amakariso bambaye akabasengera bakabona abagabo baba bifuza mu gihe kitarenze amezi hafi 5 bikaba byacyemutse.

Ibi uyu mupasiteri akaba yarabisabye abakobwa n’abagore basengera mu itorera rya Direct Word abereye umuyobozi, mu nama yabaye tariki ya 3 uku kwezi, asaba abo bagore n’abakobwa kujya bazana amakariso yabo akabasengera.

Uyu mupasiteri akimara kubabwira ibyo abagore bageri kuri 48 bahise bakuramo amakariso bari bambaye maze bayahereza pasiteri atangira kubasengera hanyuma arayabasubiza ndetse ababwira ko bidatinze bazahita babona abagabo bifuza, ikindi akaba yabasabye kuzatagira uwo babwira ibyo yababwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button