Amakuru

Ubwandu bushya bwa Covid-19 bwatumye RwandAir ihagarika ingendo zigana muri Zambia, Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo

RwandAir sosiyete y’u Rwanda isanzwe ikora ingendo z’ubwikorezi bwo mu kirere yamaze guhagarika ingendo zerekeza mu bihugu bya Zambia, Afurika y’Epfo ndetse na Zimbabwe, uyu mwanzuro ukaba wafashwe kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bbukomeje kugaragara muri biriya bihugu byo majyepfo y’Afurika.

Ubwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bwatangiriye mu gihugu cy’Ubwongereza, nyuma y’ubwandu bwabanje bwa Covid-19 bwatangirye mu gihugu cy’Ubushinwa ndetse bwamaze gusakara ku isi yose mu bihugu bitandukanye aho abarenga 106,042,748 bamze kwandura iki cyorezo naho abagera kuri 2,314,602 bamaze guhitanwa nacyo.

Kuri ubu rero hadutse ubwandu bushya bwa Coronavirus ndetse bivugwa ko ari ubwandu bwihuta cyane mu kwandura kurusha ubwandu busanzwe ndetse bwamaze no kugera mu bihugu bimwe by’Afurika, kubera iyo mpamvu rero Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zerekeza mu majyepfo y’Afurika mu mijyi ya i Johannesburg, Cape Town muri Afurika y’Epfo, Harare muri Zimbabwe ndetse na Lusaka muri Zambia.

Iki cyemezo cyafashwe n’iyi Sosiyete ya RwandAir cyo guhagarika ziriya ngendo zerekeza muri biriya bihugu, zigomba gutangira gukurikizwa uyu munsi tariki ya 8 Gashyantare 2020, iyi Sosiyete ikaba yavuze ko izi ngendo zizasubukurwa mu gihe ibijyanye n’ubu bwandu bushya bwa Covid-19 bizaba bimaze gusobanuka.

Iyi Sosiyete ya RwandAir ikaba isanzwe ikora ingendo zitandukanye zerekeza ku migabane itandukanye Afurika, Amerika ndetse no ku mugabane w’iburayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button