Rayon sport ibiganiro bigeze kure na Muhoza Tresor usanzwe akinira Musanze fc.
Nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi ba mwamba muri ekipe ya rayon sport aho Iradukunda Radu yerekeje mu ikipe ya police fc , Rutanga Eric nabandi batandukanye. ikipe ya Rayon sport ikavugako barimunzira zo kuzamura abana bato.
Nyuma yaho Rutanga Eric agendeye muri Police fc nyuma akaza kwerekeza mu ikipe ya Young ‘Yanga’ african muri Tanzania
Muhoza Tresor wazamukiye muri etoile de L’ est akerekeza muri kirehe fc nyuma yo kumanuka kwa Kirehe fc yagiriye umwaka mwiza wa shampiyona akerekeza muri Musanze fc yakiniraga nka nimero gatatu, nyuma yaho Musanze fc izaniye myugariro wa Sunrise uzwi kwizina rya Evra,
Mukiganiro twagiranye na Muhoza tresor yatwemereye ko Rayon sport yamuganirije bakamusaba ko yaza gusimbura Rutanga Eric wagiye nubwo agifite umwaka umwe muri Musanze fc
Kugeza ubu President wa Musanze fc Tuyishime Placide Uzwi kwizina rya ‘Trump’ bikigoranye kuba yamutanga kuko ikipe ya musanze yari k’umwanya wa 12 inganya na Muhanga fc amanota 27 bikigoye kuba Trump yamutanga gusa amakuru ava muri bamwe muri musanze avuga ko Mahoza Tresor ntagihindutse mugihe ibiganiro byarangira neza yazakinira Rayon sport nk’ umusimbura wa Rutanga Eric.
Mugihe ibiganiro byagenda neza Tresor akaba yaza asanga Mujyanama Fidel wari captain wa Heroes na Niyibizi Emmanuel wavuye muri Etoile de L’est bose bakina kuri gatatu