Amakuru

Nyuma yo gufunga Kaminuza bigagamo, Abanyeshuri biga muri Christian University Of Rwanda baribaza ikigiye gukurikiraho.

Nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2020 hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi ry’Abayobozi ba Kaminuza ebyiri zitandukanye, Arizo Christian University Of Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Karongi na UNIK ikorera mu karere ka Ngoma, Abanyeshuri bigaga muri izo Kaminuza zombi baribaza ikizakurikiraho nyuma y’uko izi kaminuza zifunzwe.

Abanyeshuri baganiriye n’ikinyamakuru cyacu Umuragemedia, bavuze ko ubu batazi ikigiye gukurikiraho, kuko bari batarasoza amasomo yabo. Bibaza niba bagiye gutangira kwiga bundi bushya, cyangwa niba hari icyo HEC igiye kubikoraho, kugira ngo bakomereze aho bari bageze biga.

Umwe mu biga muri Kaminuza yafunzwe ya Christian University Of Rwanda, yagize ati” twatangiye twumva itabwa muri yombi ry’Umuyobozi wacu Dr. Habumuremyi Pierre Damien, duhita twibaza niba na Kaminuza batagiye kuyifunga. Nyuma y’iminota mike tubyibaza, twahise tumenya amakuru ko nayo bamaze kuyifunga kubera imyigishirize iciriritse n’amadeni yari ifite hirya no hino, none twe nk’Abanyeshuri turibaza ikizakurikiraho niba tutagiye guhomba amafaranga n’umwanya wacu twataye”.

Ibi uyu munyeshuri abihurizaho na Mugenzi we nawe wiga muri iyi Kaminuza, aho avuga ko atazi uko bizagendekera abanyeshuri by’umwihariko abari bategereje gusoza amasomo yabo muri uyu mwaka ndetse n’abandi bari bagifite amasomo yo kwiga.

Gusa nubwo aba Banyeshuri bibaza ibi bibazo, mukiganiro na RBA Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko nubwo Abayobozi b’izi Kaminuza bafunzwe ndetse na Kaminuza ubwazo zigafungwa, ngo Abanyeshuri ntibakwiye kugira impungenge kuko bitewe n’icyiciro buri munyeshuri yari agezemo azabona ahandi ho kwiga.

Yagize ati” nibyo koko Aba bayobozi batawe muri yombi bitewe n’amakosa bagiye bakora, ndetse bituma n’ibigo bari bayoboye bifungwa kuko bitujuje ibyangombwa. Gusa nubwo izi kaminuza zafunzwe Abazigagamo ntibagire Impungenge kuko bafite urwego rubareberera arurwo High Education Council(HEC), na MINEDUC, izi nzego zigiye kureba ikigiye gukorwa kugira ngo aba banyeshuri bakomeze amasomo yabo.”

Yakomeje avuga ko iyi Kaminuza ya Christian University Of Rwanda, yari ifite ibyangombwa by’agateganyo yahawe mu mwaka wa 2016 ubwo yatangiraga gukora, ndetse isabwa kuzuza ibyo yari isigaje itarakora, ariko biza kugaragara ko bitigeze bikorwa, ahubwo hiyongeraho n’ibindi bibazo by’uko Abarimu batishyurwaga ndetse no kutishyura ubukode bw’aho iyi Kaminuza yakoreraga.

Yavuze kandi ko Abanyarwanda badakwiye kugira ubwoba bwo kwiga muri Kaminuza zigenga kubera izi zifunzwe, ko ahubwo bakwiye kuzigana cyane ko icyo minisiteri y’Uburezi iri gukora ni ugukemura ibibazo bizirimo, izitujuje ibyangonbwa zikaba zihagaritswe cyangwa zigahabwa igihe ntarengwa cyo kuzuza ibyo bisabwa. Yavuze ko Kaminuza ijya gufungwa yarabanje kubimenyeshwa kandi yaranihanganiwe igihe runaka.

Bivugwa kandi ko uyu muyobozi w’iyi Kaminuza Dr. Pierre Damien yakoreshaga Sheki zitazigamiye akaziha abo yari afitiye amadeni bose. Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko iyi Kaminuza yari ifite umwenda w’Amafaranga y’U Rwanda angana na Miliyari imwe.

Biteganyijwe ko Abanyeshuri bigaga muri izi kaminuza, bitarenze tariki 15 Nyakanga 2020 bazaba bahawe igisubizo cy’ibibazo byose bari kwibaza ndetse banahawe inyangombwa bibemerera kwiga kuzindi Kaminuza.

Kugeza ubu Kaminuza eshatu zigenga zirafunzwe, kubera ibibazo bizirimo. Izo Kaminuza zirimo Christian University Of Rwanda ivugwaho kutishyura Abarimu ndetse no kugira Umwenda mwinshi n’imyigishirize iciriritse. UNIK yo iregwa kutishyura Abarimu no gukoresha Umutungo nabi, naho Indangaburezi College of Education nayo yafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa kugira ngo ikore neza itange n’ireme ry’Uburezi.Abanyeshuri biga muri Christian University Of Rwanda, nyuma y’uko ifunzwe baribaza ikizakurikiraho.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button