Imikino
Trending

RBC yongeye gutakaza amanota mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi 

Mu mukino w’ikirarane utari woroshye n’agato wahuzaga ikipe ya RBC ndetse n’ikipe y’ibitaro bya Kaminuza ya Butare(CHUB), urangiye amakipe yombi anganyije.

Ni umukino utarabereye igihe, Aho ikipe ya RBC yagombaga kuba yarakiriye ikipe ya CHUB mu kwezi gushize ariko umukino bahisemo kuwugira ikirarane none ukaba wakinwe kuri uyu munsi tariki ya 1 Nzeri 2023 ku kibuga cya Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

Ni umukino watangiranye imbaraga zikomeye cyane ku mpande zombi, Aho ku munota wa gatatu gusa ikipe ya RBC yahise ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Neza Anderson nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe naba rutahizamu b’ikipe ya RBC.

Ibyishimo ntibyatinze ku bakinnyi b’ikipe ya RBC kuko ikipe ya CHUB yahise yishyura igitego yari imaze gutsindwa hadaciyemo n’umunota numwe ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma b’ikipe ya RBC bari bahagaze nabi cyane kibuga.

Ikipe ya CHUB yabujije amanota ikipe ya RBC

Ntibyatinze kuko ikipe ya CHUB yari imaze gushyuha cyane yahise ibona igitego cya kabiri nanone ku burangare bw’umuzamu w’ikipe ya RBC ndetse n’abamyugariro be barimo Ngabo ndetse na Maurice batakuye umupira vuba mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya RBC yakomeje gukora cyane ishaka kwishyura igitego cya kabiri yari imaze gutsindwa ndetse biza no kuyihira ubwo rutahizamu Byamungu Abbas yatsindaga igitego nyuma yo gusiga ba myugariro b’ikipe ya CHUB.

Amakipe yombi yakomeje kurwana no kuba yatsinda ibindi bitego ndetse byaje kugenda neza ku ruhande rwa RBC ubwo yabonaga igitego cya gatatu gitsinzwe na rutahizamu Hussein nubwo ikipe ya CHUB itatinze kucyishyura nyuma yo kutumvikana neza kw’abakinnyi ba RBC.

Ikipe ya RBC ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka ibindi bitego nk’ikipe yifuza kubona amanota bikazayifasha kuba yasohoka mu itsinda yemye ndetse byaje kuba byiza kuri bo nyuma y’uko rutahizamu Derick atsinze igitego cya Kane nubwo mu minota micye cyane ikipe ya CHUB yahise yishyura icyo gitego ndetse amakipe yombi akajya kuruhuka ari ibitego 4 kuri 4.

Mu gice cya kabiri abatoza ku mpande zombi bagiye bakora impinduka zitandukanye mu bakinnyi babo mu rwego rwo gushaka uko babona intsinzi gusa ntabwo byigeze bikunda ku mpande zombi kuko amakipe yombi yaje gusoza umukino anganya ibitego bine kuri bine.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, ikipe ya RBC yahise ijya mu mibare myinshi cyane ishobora no gutuma basigara mu itsinda barimo mu gihe baba batsinzwe undi mukino andi makipe bari kumwe akaba yatsinda imikino yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button