Imikino
Trending

Bwa mbere mu mateka ikipe ya RBC itsinzwe umukino na Minisiteri y’ingabo(MoD)

Mu mukino w’ikirarane muri shampiyona y’abakozi, ikipe ya RBC itsinzwe umukino n’ikipe ya Minisiteri y’ingabo(MoD) bwa mbere mu mateka.

Ni umukino utari woroshye n’agato ku mpande zombi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ikibuga kitari kimeze neza, guhangana kudasanzwe ndetse n’ishyaka ryinshi ku bakinnyi b’amakipe yombi kubera ko nta numwe wifuzaga kuba yatakaza amanota.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice , ukaba waberaga ku kibuga giherereye mu kigo cya gisirikare mu Busanza kubera ko wari wakiriwe n’ikipe ya Minisiteri y’ingabo(MoD), ni mukino watangiranye imbaraga ku pamde zombi umupira ukinirwa mu kirere cyane nubwo ikipe ya RBC banyuzagamo bagahererekanya.

Ibintu byaje kuba bibi cyane ku munota wa 28 w’igice cya mbere, ubwo umukinnyi w’ikipe ya MoD yateraga umupira mu rubuga rw’amahina rw’ikipe ya RBC maze ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma rutahizamu w’ikipe ya MoD ahita atsinda igitego cya mbere.

Nyuma yo gutsindwa igitego, abakinnyi b’ikipe ya RBC bahise bakanguka batangira kwataka bikomeye cyane ikipe ya MoD bashakisha uko bakwishyura igitego bari batsinzwe ndetse byaje kubahira ku munota wa 40 w’igice cya mbere, ubwo rutahizamu Byamungu Abbas yatsindaga igitego cyiza cyane nyuma yo kutimvikana kw’abakinnyi ba MoD, byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri abatoza bombi bagiye bakora impinduka zitandukanye bijyanye n’umusaruro bifuzaga ndetse byaje kuba byiza ku ruhande rw’ikipe ya MoD yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 83 w’umukino nyuma y’uko abakinnyi b’inyuma b’ikipe ya RBC bananiwe gukura umupira mu rubuga rw’amahina rwabo.

Ikipe ya RBC yakomeje kurwana no kuba yakwishyura igitego cya kabiri yari imaze gutsindwa ariko biranga biba iby’ubusa kuko iminota 90 y’umukino yaje kurangira iyi kipe itsinzwe umukino ku bitego 2 kuri 1 n’ikipe ya Minisiteri y’ingabo(MoD) bwa mbere mu mateka kuva aya makipe yombi yatangira guhura mu marushanwa ahuza abakozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button