AmakuruImikino
Trending

Ntwari Evode mu muryango winjira mu ikipe ya Gorilla Fc

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ariko ushobora no gukina ku mpande, Ntwari Evode ashobora gutangazwa vuba nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Gorilla Fc.

Ntwari Evode umaze iminsi akora imyitozo mu ikipe ya Gorilla Fc, amakuru ahari avuga ko yamaze kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse nta gihindutse ashobora kuba umukinnyi mushya wayo.

Nkuko amakuru ahari akomeza abivuga, Umutoza w’ikipe ya Gorilla Fc, Kirasa Alain nabo bafatanya bamaze gushima urwego Ntwari Evode ariho ndetse bivugwa ko azahabwa amasezerano y’imyaka 2 nta gihindutse.

Uyu mukinnyi Ntwari Evode akaba yaranyuze mu makipe atandukanye arimo ikipe ya Apr Fc, Police Fc ndetse n’ikipe ya Mukura Victory Sport.

Src: @KigeliPatric10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button