AmakuruImikino
Trending

Bimwe mu byaranze umunsi wa mbere wa PlayOffs muri Volleyball

Ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, Nibwo hatangirana imikino ya kamparampaka (PlayOffs) mu cyiciro cya mbere mu bagabo ndetse no mu cyiciro cy’abari n’abategarugori.

Ni imikino yatangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita, ikaba irimo kubera mu ishuri ry’Ababiligi rya Ecole Belge de Kigali riherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo, ahuzuye inzu nshyashya y’akataraboneka y’imikino y’intoki.

Ku munsi wa mbere wiyi mikino ya PlayOffs, hari ibintu byinshi bitandukanye byawuranze, tukaba tugiye kugaruka kuri bimwe muri byo.

  1. Kutubahiriza amasaha imikino yagombaga gutangiriraho

Ubusanzwe iyi mikino ya PlayOffs byari biteganijwe ko yagombaga gutangira ku isaha ya 14h30, aho ikipe ya APR WVC yagombaga gukina na Ruhango WVC kuri iyo saha gusa ntabwo ariko byagenze kuko uwo mukino watangiye ku isaha ya 16h08, bisobanuye ko uwo mukino wakereweho isaha yose irenga.

Ntabwo ari uwo mukino wonyine watangiye ukererewe kuko birumvikana n’umukino wa kabiri wagombaga guhuza ikipe ya Police WVC ndetse n’ikipe ya RRA WVC wari gutangira ku isaha ya 16h zuzuye, byarangiye utangiye ku isaha ya 17h48 bitewe n’uko umukino wa mbere watangiye utinze.

Sibyo gusa kuko n’imikino ya Playoffs mu bagabo amasaha yagombaga gutangiriraho atari kubasha kubahirizwa bitewe n’uko imikino yabanje y’abakobwa yatangiye itinze cyane bituma n’imikino y’abagabo itangira mu masaha y’ijoro cyane, nkaho umukino wa APR VC na REG VC wagombaga gutangira saa 18h zuzuye, watangiye saa 20h46, Mu gihe umukino wahuje Kepler VC na Police VC wagombaga gutangira saa 20h00 zuzuye watagiye ku isaha ya Saa 23h05, byatumye abantu bataha saa saba z’ijoro.

2. Abafana bari bitabiriye ku bwinshi

Sinzi niba ari urukundo rw’imikino ya Volleyball cyangwa niba ari ibindi gusa ku munsi wejo ubwo imikino ya PlayOffs yatangiraga, wabonaga ko abafana bari bitabiriye ari benshi cyane ndetse byageze naho bamwe mu bakunzi b’imikino ya Volleyball bageze ku kibuga batinze babuze aho bicara barahagarara kugeza umukino wa nyuma urangiye.

Abafana bari bitabiriye ku bwnshi

3. Inzu y’imikino y’intoki iri ku rwego rwiza (Gymnase)

Nkinjira ahabereye iyi mikino mu kigo cya Ecole Belge de Kigali riherereye ku Gisozi, natunguwe no kubona ikibuga cyiza kiri ku rwego rushimishije kandi cyujuje byinshi mu bikenerwa muri iyi mikino y’intoki yaba Basketball, Volleyball ndetse na Handball.

Sibyo gusa ikindi cyantunguye cyane ndetse kinanshimisha, n’ikijyanye n’imyubakire yiyi nzu, aho ubona ko ari inzu y’imikino yitondewe cyane ubwo yubakwaga yaba uburyo yubatse inyuma, imbere aho abafana bicara, amatara afasha mu mikino ikinwa mu saha ya nijoro, ubwiherero ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ikindi kintu cyiza umuntu yakwishimira nuko ubwo iyi nzu yubakwaga, abayubatse bateganije ko igomba kuzajya yakira abantu bari hagati ya 1500 ndetse n’abantu 2000 kandi bose bagakurikira imikino buryo bwiza kandi busesuye nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’imikino ya PlayOffs muri Volleyball.

4. Amakipe yarigaragaje mu buryo bukomeye cyane

Nkuko byari bitezwe na benshi mu bakunzi b’umukino wa Volleyball, ikipe ya APR WVC yatangiye neza umukino wa mbere itsinda ikipe ya Ruhango WVC amaseti atatu ku busa, aho iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-16, iya kabiri irangira ari 25-11 naho iya nyuma nyuma irangira ari 25-15.

APR WVC yatsinze Ruhango WVC mu mukino wa mbere

Ikipe ya Police WVC yatangiye umukino wa mbere wa playoffs itsinda iipe ya RRA WVC amaseti 3-2, aho iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25 ya police wvc kuri 21 ya RRA wvc, iseti ya kabiri yatwawe na RRA WVC ku manota 25 kuri 19, iseti ya gatatu yatwawe na RRA WVC ku manota 25 kuri 13, iseti ya kane yatwawe na Police WVC ku manota 25 kuri 22, Mu gihe iseti ya nyuma yatwawe n’ikipe ya Police WVC ku manota 15 kuri 12 ya RRA WVC.

Police WVC yatsinze RRA WVC mu mukino w’ishiraniro

Mu bagabo ikipe ya APR VC yatsinze ikipe ya REG VC amaseti 3-1, aho iseti ya mbere yatwawe na REG VC ku manota 25 kuri 23, iseti ya kabiri itwarwa na APR VC ku manota 25 kuri 20, iseti ya gatatu nayo yatwawe na APR VC ku manota 25 kuri 17 ndetse n’iseti ya nyuma nayo yabaye iya APR VC ku manota 25 kuri 29 kuri 27 ya REG VC.

Umukino wa nyuma wahuje Kepler VC na Police VC, warangiye Kepler VC yegukanye insinzi y’amaseti 3-1, aho iseti ya mbere Kepler VC yayegukanye ku manota 25 kuri 23, iya kabiri yegukanwa na Police VC ku manota 25 kuri 22, iya gatatu niya kane zegukanwe na Kepler VC ku manota 30-28 ndetse n’amanota 25 kuri 17 ku iseti ya nyuma.

Kepler VC yatsinze Police VC mu mukino w’injyanamuntu warangiye saa saba z’ijoro

Aya makipe yombi akaza kongera guhura kuri uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi 2024 hakinwa n’imikino ya kabiri kuri buri kipe, aho ikipe igomba gutanga iyindi gutsinda imikino ibiri muri itatu iteganijwe gukinwa igomba guhita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Abakunzi b’umukino wa Volleyball bifuza kugura amatike yabafasha kubona uko bareba iyo mikino banyura ku rubuga www.ticqet.rw, aho mu myanya isanzwe ari ukwishyura 2000frw naho mu myanya y’icyubahiro wishyura 5000frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button