AmakuruImikino

APR WVC na Police WVC zageze ku mukino wa nyuma

Ikipe ya APR WVC ndetse n’ikipe ya Police WVC, zamaze kubona itike yo kuzakina umukino wa nyuma kugirango haboneke uwegukana igikombe cya shampiyona ya Volleyball.

Aya makipe yombi yabashije kugera ku mukino wa nyuma amaze gusezerera andi makipe bari bahanganye arimo ikipe ya Ruhango WVC ndetse n’ikipe ya RRA WVC yari ifite igikombe cya shampiyona giheruka.

Ikipe ya APR WVC yageze ku mukino wa nyuma imaze gusererera ikipe ya Ruhango WVC, aho yayitanze gutsinda imikino ibiri muri itatu yari iteganijwe gukinwa nkuko amategeko yabivugaga.

Umukino ubanza wari warangiye APR WVC itsinze Ruhango WVC amaseti atatu ku busa (25-16, 25-11, 25-15), Mu gihe umukino wa kabiri warangiye n’ubundi APR WVC itsinze Ruhango WVC amaseti atatu ku busa (25-8, 25-14, 25-19).

APR WVC yageze ku mukino isezereye Ruhango WVC

Police WVC yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya RRA WVC kuko yayitanze gutsinda imikino ibiri muri itatu ya Playoffs yari iteganijwe gukinwa nkuko amategeko yiyi mikino ya kamarampaka yabivugaga.

Mu mukino wa mbere wabaye ku munsi tariki ya 17 Gicurasi 2024, ikipe ya Police WVC yatsinze RRA WVC amaseti atatu kuri abiri (25-21, 19-25, 13-25, 25-22, 15-12).

Mu gihe umukino wa kabiri wabaye kuri uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi 2024 warangiye ikipe ya Police WVC itsinze RRA WVC amaseti 3 ku busa (26-24, 25-17, 25-23).

Police WVC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo RRA WVC

Iyi mikino yose ikaba yabereye muri Ecole Belge de Kigali, ishuri riherereye ku Gisozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button