AmakuruImikino
Trending

Volleyball yahumuye, imikino ya Playoffs igiye gutangira mukanya muri Ecole Belge

Imikino ya kamarampaka muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, igiye gutangira mu kanya ku gicamunsi mu ishuri rya Ecole Belge riherereye ku Gisozi haruguru ya ULK.

Iyi mikino ikaza guhuza amakipe 4 yabaye aya mbere mu cyiciro cy’abakobwa ariyo APR WVC, Police WVC, Ruhango WVC ndetse na RRA WVC, Naho mu cyiciro cy’abagabo amakipe araza kuba ahatana ni Police VC, Apr VC, REG VC ndetse n’ikipe ya Kepler VC.

Mu bagabo amakipe araza guhura muri ubu buryo

Biteganijwe ko iyi mikino ya kamarampaka iraza gutangira ku isaha ya 14h30 hakina abakobwa, aho ikipe ya Apr WVC iraza kuba icakirana n’ikipe ya Ruhango WVC, Mu gihe nyuma yaho saa kumi zuzuye harakurikiraho umukino wa RRA WVC ndetse ya Police WVC.

Mu bagabo ikipe ya Apr VC iresurana n’ikipe ya REG VC ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye, Mu gihe ikipe ya Kepler VC iraza gucakirana  n’ikipe ya Police VC ku isaha ya mbiri zuzuye, iyi mikino yose ikaza kubera muri Ecole Belge ku Gisozi nkuko twabibabwiye, aho muri iri shuri huzuye ikibuga gishyashya kiraza kuba kinatahwa ku mugaragaro.

Mu bakobwa amakipe arahura muri ubu buryo

Kwinjira muri iyi mikino biraba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya y’icyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button