AmakuruImikino

Gorilla Fc yatandukanye n’abari abanyezamu bayo batatu

Ikipe ya Gorilla Fc yamaze gutandukana burundu n’abanyezamu bayo batatu barimo Rwabugiri Omar, Mugisha Yves ndetse na mugenzi wabo witwa Matumele Arnold.

Iyi nkuru yamenyekanye ku munsi w’ejo tariki ya 19 Gicurasi 2024, Ubwo ikipe ya Gorilla Fc yabitangazaga ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye zirimo Instagram ndetse na Twitter.

Umunyezamu Rwabugiri Omar wanyuze mu makipe atandukanye arimo APR Fc, Mukura VS, Musanze Fc, yinjiye mu ikipe ya Gorilla Fc nyuma y’uko yari amaze igihe ari umushomeri kuko nta kipe n’imwe yarafite ndetse akiyigeramo yagowe no kubona umwanya wo gukina kuko imikino yaba yarakinnye wayibarira ku ntoki.

Matumele Arnold ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari usanzwe ari umunyezamu ubanzamo mu ikipe ya Gorrila Fc nawe yamaze gutandukana niyi kipe, Ni nyuma yaho umusaruro udashimwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuko nubwo yari umunyezamu ubanzamo ariko hari ibitego yagiye atsindwa byatumye ubushobozi bwe bushidikanywaho cyane.

Mugisha Yves nawe yamaze gutandukana niyi kipe y’umuherwe Hadji Yussuf Mudaheranwa, Uyu munyezamu wazamukanye niyi kipe mu cyiciro cya mbere ntabwo byamugendekeye neza ubwo iyi yari imaze kumenyera iki cyiciro kuko nubwo yatangiye abanzamo gusa nyuma byaje guhinduka atangira kubura umwanya wo gukina burundu.

Nyuma y’uko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irangiye amakipe yatangiye gutandukana n’abakinnyi benshi harimo niyi Gorilla Fc twavugaga ndetse byitezwe ko dushobora kubona nandi makipe akora nkibi ngibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button