AmakuruImikino
Trending

Banamwana Camarade yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya RBC

Banamwana Camarade wari usanzwe atoza ikipe ya Ivoire Olympic ikina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya RBC.

Umutoza Camarade akaba yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kuzongerwa cyangwa se agaseswa bitewe nuko azaba yitwaye mu mikino yose ihuza abakozi nkuko ubuyobozi bw’ikipe ya RBC bwabidutangarije.

Uyu mutoza mubyo yasabwe harimo gufasha ikipe ya RBC kwegukana ibikombe bitatu birimo igikombe cya shampiyona, igikombe cy’umurimo ndetse n’igikombe cya Super Cup byose bikubiye mu gufasha iyi kipe gusohokera igihugu mu mikino nyafurika y’abakozi izabera i Dakar muri Senegal mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Ubwo yerekanwaga ku mugaragaro, mu gikorwa cyabereye kuri Hilltop Hotel, Umutoza Camarade yavuze ko ashimira ubuyobozi bwamugiriye icyizere bukamuha akazi ko gutoza ikipe ya RBC ndetse abizeza ko azakora ibishoboka byose akegukana ibikombe nkuko ubuyobozi bw’ikipe bwabimusabye ubwo bwajyaga kumuha akazi.

Perezida w’ikipe ya RBC, Cyubahiro Beatus ndetse na Team Manager Habanabakize Epaphrodite, basabye umutoza mushya kubana neza n’abakinnyi, bagatahiriza umugozi umwe ndetse intego yo kwegukana buri gikombe cyose gicaracara ikaba imwe kuri buri wese kandi ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi nkuko bisanzwe.

Abakapiteni b’abakinnyi, Byamungu Abbas ndetse na Neza Anderson bashimiye ubuyobozi bw’ikipe bwabazaniye umutoza mushya, Aho bijeje ubuyobozi bwabo ko bagiye gushyiramo ingufu bakazegukana ibikombe byose bazakinira ndetse no gukomeza guhesha ishema ikigo bakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button