AmakuruJOBS

Real Madrid yegukanye Champions League ku nshuro ya 15

Ikipe ya Real Madrid yongeye kugaragaza ko ari umwami w’uburayi bwose nyuma yo kwegukana igikombe cya Champions League ku nshuro ya 15.

Real Madrid ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe ya Borussia Dortmund ibitego bibiri ku busa mu mukino utari woroshye n’agato wabereye mu gihugu cy’Ubwongereza kuri Wembley Stadium.

Ni umukino wakinwaga ubona ikipe ya Borussia Dortmund igerageza gukina neza kurusha ikipe ya Real Madrid nubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Mu gice cya kabiri, Ikipe ya Real Madrid yatangiye guhindura imikinire itangira kwegera cyane izamu rya Borussia Dortmund ndetse byaje gutanga umusaruro ku munota wa 74 ubwo D. Carvajal yatsindaga igitego n’umutwe kuri koruneri yari itewe neza na T. Kroos.

Nyuma yo gutsindwa igitego, umutoza w’ikipe ya Dortmund yakoze impinduka ashaka uko yakwishyura igitego maze akuramo abakinnyi babiri E. Can ndetse J. Brandt yinjizamo Daniel Malen ndetse na Sebastian Haller baje basangamo Marco Reus wari winjiye ku munota 72 asimbuye Karim Adeyemi bagerageza gushaka uko bakwishyura ariko ntibyabahira kuko baje gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 83 gitsinzwe na Vinicius Junior ku makosa y’aba myugariro b’ikipe ya Dortmund.

Dortmund yakomeje kugerageza uko ishoboye ngo irebeko yakwishyura ndetse ikaba yaje gutsinda n’igitego ku munota wa 87 ariko cyikangwa kubera ko rutahizamu N. Fullkrug yari yaraririye ndetse umukino waje kurangira ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iyi kipe yo mu Budage ibitego 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button