Myugariro Ahoyikuye Jean Paul bakundaga kwita Mukonya, wari usanzwe akinira ikipe ya As Kigali yitabye Imana nyuma yo kugirira ikibazo mu kibuga.
Iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanye ku gicamunsi cyuyu munsi tariki ya 6 Nyakanga 2024, ubwo bagenzi be bakinanaga batangiraga kubitangaza bakimara kubimenya nabo.
Nkuko Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane wari kumwe na Jean Paul ubwo yagiraga ikibazo, yabwiye BTN ko bari bagiye gukina umukino wahuzaga ikipe ya Kacyiru ndetse niya Nyamirambo, aho uyu mukino waberaga i Mageragere maze Jean Paul aza kugongana n’umunyezamu maze ata ubwenge abakinnyi bagerageza gutuma atamira ururimi maze ahita ajyanwa kwa muganga ari naho yaje gushiriramo umwuka.
Nsabimana Eric yakomeje avuga ko yababajwe cyane no kumvako Jean Paul yitabye Imana kandi nyuma yuko bamufashije ntamire ururimi bumvaga ko byacyemutse yari kuza kumererwa neza none inkuru ikaba ibagezeho ibabwira ko yashizemo umwuka ubwo yarari ku bitaro bya Nyarugenge.
Uyu mwugariro Ahoyikuye jean Paul wakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe ya Kiyovu Sport ndetse na AS Kigali yabarizwagamo kuri ubu, akaba yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko.