Amakuru

REB yagize icyo ivuga ku bantu bavugako ibizamini by’akazi byatanzwe byabayemo uburiganya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda REB, cyavuze ko abakandida b’abarimu bumva bararenganyijwe mu bizamini by’akazi baheruka gukora, bagomba gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko agenga ibizamini kugira ngo barenganurwe.

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, mu nkuru zari zasohotse mbere y’uko hari abarimu bavuga ko mu gutangaza abakandida batsinze biriya bizamini hari ahari kuba uburiganya.

Urugero ni mu karere ka Karongi, ahari umwarimu uvuga ko bakoze ikizamini cyo kwigisha Imibare n’Ubugenge ari babiri, nyamara urutonde rw’abagitsinze rugasohokaho abantu batandatu.

Inkuru y’uwo mwarimu yakurikiwe n’ibitekerezo bya bagenzi be batandukanye bo hirya no hino mu gihugu, bagiye bagaragaza ko hari n’andi makosa yagiye aba mu mikorere y’ibizamini bikaviramo bamwe kubura akazi.

Umwarimu wakoreye ikizamini muri TTC Rubengera yagize ati: “Dukora ikizamini cy’Imibare n’Ubugenge twari turi mu cyumba cya gatatu turi abantu babiri imbere n’inyuma, ibisubizo bigiye gusohoka tubona turi batandatu. Ku rutonde berekana ko hari umwe wasubiyemo kuko yari yarabikije isomo rimwe yagombaga gukora, gusa ku munsi w’ikizamini na we ntawe twabonye. Wenda we impamvu tutamumenye ashobora kuba yarakoranye n’abanyabugenge.”

Yunzemo ati: “Ni gute mwakora ikizamini muri abantu babiri, wajya kubona ukabona ku rutonde musohotse muri abantu batandatu? Abo bandi bavuye he? Bakoreye he?” Yavuze ko ikibabaje ari uko abatarakoze ibizamini ari bo byagaragajwe ko batsinze ku kigero cyo hejuru, abakoze bo bagahabwa amanota yo hasi.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi, Hitumukiza Robert, yavuzeko kiriya kibazo kireba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ngo kuko nta ruhare na ruto akarere kigeze kagira muri biriya bizamini uretse kwereka REB ibyumba ibizamini byagombaga gukorerwamo.

Yagize ati: “Ijana ku ijana mu bizami twebwe nta kintu twinjiyemo na gato. Ntabwo akarere kakoresheje ibizamini usibye kwereka REB ngo dore salle ngiziriya. Rero mwahamagara kuri REB bakababwira.”

kuri uyu wa kane Umuyobozi wa REB yavuzeko ubona ko yarenganijwe yakurikira inzira ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ibizamini. Ati: “Uwo mukandida mu mugire inama yo gukurikira inzira ziteganwa n’amategeko n’amabwiriza bigenga ibizamini.

Yavuze ko “Hari abakoze bagatsindwa ari na bo basubiyemo, ariko wa wundi watsinze ikizamini kimwe muri bibiri yagombaga gukora, yahawe amahirwe ngira ngo uranabyibuka n’ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi ivuga ko abakoze ikizamini kimwe mu gihe bagombaga gukora ikirenze kimwe, bagomba kuzitegura gukora ikizamini kindi kugira ngo buzuze the entire passage y’ibizamini bagombaga gukora.”

Dr. Ndayambaje yavuze ko bariya bakandida bane ba Karongi bashobora kuba abari baje gusubiramo ibizamini (Repeaters) batagombaga gukorana n’abaje gukora ibizamini bishya, ngo kuko igihe cy’ibizamini bagombaga gukora kitari kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button