Amakuru

RIB yatangaje ko yataye muri yombi umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye n’umukozi wa MAJ

Kuri uyu munsi tariki ya 5 Gicurasi 2021, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzaha (RIB), rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye witwa Mukeshimana Adrien ndetse n’undi mukozi witwa Nzakizwanimana Etienne ukora muri Maison d’Accès à la Justice (MAJ) mu Karere ka Rubavu.

Nkuko uru rwego rw’igihugu rw’ubugenzaha (RIB) rwabitangaje rubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwabo rwa Twitter, bavuze ko bamaze gufunga umushinjacyaha witwa Mukeshimana Adrien ndetse n’umugabo witwa Nzakizwanimana Etienne, aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa ndetse n’ubufatanyacyaha mu kwaka no kwakira ruswa hagamijwe kuburizamo ikurikiranwa ry’icyaha.

Kugeza ubu ngubu aba bombi bakaba bafitwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu gihe hagikomeje iperereza ryimbitse ku byaha bacyekwaho bijyanye na ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button