Ubuzima

Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo: ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

Kuri uyu munsi tariki ya 5 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, aho yigaga ku bijyanye n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Nkuko itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’intebe binyuze ku rubuga rwa twitter ribigaragaza, inama y’Abaminisitiri yabaye yafatiwemo imyanzuro itandukanye aho ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo ndetse ibikorwa byose byemerewe gukora bikazajya bifunga ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Nubwo bimeze gutyo, mu ntara y’Amajyepfo mu turere tumwe na tumwe ntabwo ariko bimeze kuko mu turere twa Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Ikindi nuko ingendo rusange zizakomeza hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zose ndetse n’ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu zizakomeza nkuko bisanzwe. Ikindi imodoka rusange zemerewe gutwara abagenzi ariko zigatwara abagenzi bangana na 75% zabo zagenewe gutwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button