Amakuru

RURA ivugako bishoboka guhanwa igihe witwa ko watanze lift

Ibi RURA yabitangaje mu rwego rwo gusubiza impungenge zagaragajwe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi ndetse n’ingaruka mu mategeko zishobora gutuma umuntu uha undi lift ku muhanda ahanwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibikorwa rusange (RURA) cyatanze ibisobanuro kuri iki kibazo.

Mu butumwa banyujije kuri twitter, RURA yavuze ko guha umuntu lift atari ikibazo, ariko ko hari abashoferi bamwe bahinduye iki gikorwa ubucuruzi bishyuza abagenzi serivisi zo kubatwara nyamara byitwa ko ari lift.

Nk’uko RURA ibivuga, umuntu wese ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu asabwa kubyemererwa n’ikigo

RURA yasobanuye ko iyo ikinyabiziga gifashwe baganiriza umushoferi n’umugenzi bakamenya niba koko ari lift yamuhaye cyangwa ari serivisi yishyurwa.

Iki kigo cyagize kiti “Gutanga lift si ikibazo, ahubwo ni uko hari ababyihisha inyuma bakabikora nk’ubucuruzi batwara abagenzi bakabishyuza; kandi umuntu wese ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu cyangwa ibintu agomba kubisabira icyangombwa muri RURA

Bakomeza bavugako Iyo imodoka ifashwe bagenzura neza bakaganira n’umugenzi, ndetse n’umushoferi, iyo basanze ari lift yamuhaye biba nta kibazo kibirimo. hahanwa uwatwaye abagenzi akabishyuza kandi nta ruhushya afite rumwemerera gukora uwo murimo.

Babinyujije kurubuga rwabo rwa Twitter RURA yasubije umuturage wabajije niba gutanga lift bihanirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button