Imikino
Trending

Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yabonye itike ya 1/2 mu gikombe cy’Afurika.

Ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball imaze kubona itike iyerekeza mu mikino ya 1/2 kirangira mu gikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda Algerie bigoranye.

Ni umukino utari woroshye n’agato kuko ikipe ya Algerie ntabwo yoroheye n’agato ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore, kuko iyi kipe yo mu barabu yagoye cyane abakobwa b’u Rwanda nubwo bitabashije kuyihira kuko birangiye ibuze itike ya 1/2.

Ikipe y’igihugu ya Algeria niyo yatangiye yitwara neza kurusha u Rwanda ndetse wabonaga no mukino iyi kipe iri hejuru cyane kuko ariyo yanatsinze iseti ya mbere, u Rwanda rwakomeje guhangana cyane ndetse rutsinda iseti yakurikiyeho nubwo bitari byoroshye.

Algeria yagarutse mu iseti ya gatatu yakaniye cyane ndetse ihita inayegukana gusa abakobwa b’u Rwanda ntabwo bacitse intege kuko bakomeje kugerageza uko bashoboye ndetse begukana iseti ya kane batsinze Algerie ku manota 25 kuri 23, ibi byahise bituma amakipe yombi anganya amaseti 2 kuri 2.

Nyuma yuku kunganya amaseti 2-2, hahise hitabazwa iseti ya kamarampaka, Aho amakipe yombi yagombaga gutanguranwa amanota 15, iyi yatangiye ubona u Rwanda ruri hejuru ndetse runayobora umukino kuko rwakundaga kurusha Algeria amanota menshi nubwo byaje guhinduka ku manota ya nyuma ariko ntibyabujije abakobwa b’u Rwanda kwegukana itsinzi.

Iyi mikino y’igikombe cya Afurika muri Volleyball ikomeje kubera mu gihugu cya Cameroon, Aho igikombe giheruka cyari cyegukanwe n’igihugu cya Cameroon cyakiriye irushanwa ry’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button