Amakuru

Rwanda: Nsabimana Calixte wiyita Sankara yavuze ko FLN yatewe inkunga na Perezida wa Zambia.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020, nibwo Nsabimana Calixte wiyita Sankra yagejejwe imbere y’urukiko, nyuma y’uko urubanza rwe rusubitswe inshuro nyinshi. Kuri iyi nshuro uyu mugabo yahishuye ko Perezida wa Zambia Edgar Lungu ariwe wateye wabateye inkunga mu mwaka wa 2017.

Yavuze ko basinyanye amasezerano n’uyu muyobozi w’Igihugu cya Zambia, yo gutera U Rwanda bagahirika n’ubutegetsi bwarwo. Yakomeje avuga ko igihe cyose bateraga U Rwanda babaga bishingikirije inkunga y’Amadorari y’Amanyamerika 150,000 bahabwaga na Perezida Edgar.

Calixte ubwo yatabwaga muri yombi yahise yemera ibyaha byose yashinjwaga uko ari 17. Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko, yavuze ko atahakana ibyo aregwa kuko abihakanye n’inyoni n’ibiti byaza bikamushinja, ahubwo agakomeza asaba imbabazi.

Mu nshuro zose umutwe wa FLN Calixte yari abereye Umuyobozi mukuru wungirije wateye U Rwanda, basahuraga Abaturage, bagakomeretsa bamwe ndetse n’abandi bagahitanwa n’ibyo. Bamwe mu batirage bagizweho ingaruka n’ibi bitero byagiye biterwa mu mirenge itandukanye y’Igihugu irimo uwa Nyabimata bari kuregera indishyi.

Bavuga ko bangirijwe byinshi birimo Amazu yabo, bagasahurwa mu maduka bamwe bararaswa barakomereka barimo na bamwe mu bayobozi bo muri Nyabimata. Abaregera indishyi nabo bari bitabiriye uru rubanza rwabereye I Nyanza, aho rwabereye hifashishijwe uburyo bw’iyakure mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya corona virus.

Mu baregera indishyi barimo bamwe mubakomerekejwe n’ibitero byagabwe n’umutwe wa FLN batuye mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Mu byo aregwa Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Biteganyijwe ko urubanza ruregwamo Nsabimana Calixte ruzasubukurwa tariki ya 10 Nzeri 2020.Nsabimana Calixte wiyita Sankara yavuze ko FLN yatewe inkunga na Perezida wa Zambia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button