Amakuru

Rubavu: Polisi yataye muri yombi Hamuli Ruben wakwirakwije ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, asebya Polisi y’U Rwanda.

Ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2020, Polisi y’U Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Hamuli Ruben ufite imyaka 26, akurikiranyweho kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virus, ndetse akanakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga agamije gusebya Polisi y’U Rwanda.

Hamuli Ruben ubusanzwe utuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yafatiwe mu karere ka Rubavu aho yari yagiye gufata amashusho y’ubukwe, afatwa nta gapfukamunwa yambaye. Nyuma yaho yifashishije urubuga rwe rwa Twitter avuga ko Polisi isanga umuntu mu isoko amaze kugura icyo kurya yamanura agapfukamunwa agiye kukirya igahita imufata ikamujyana.

Yavuze ko kandi nubwo Polisi yamufashe yinjijwe mu modoka itwara abatubahirije amabwiriza yo kwirinda Corona Virus, agasanga naho ayo mabwirizwa atubahirijwe.

Nkuko Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda CP John Bosco Kabera yabitangaje, ngo Hamuli yafashwe atambaye agapfukamunwa aho yari yagiye gufata amashusho y’ubukwe mu karere ka Rubavu. Nyuma yaho rero ngo niho yifashishije Twitter ye yandikaho amagambo y’ibihuha asebya Polisi y’U Rwanda kandi nabyo ubwabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati” Hamuli amaze kwerekwa icyaha yakoze yagisabiye imbabazi, avuga ko yagiraga ngo abakoresha be batamureba nabi cyangwa bakamwirukana mu kazi, ahitamo kwandika kuri Twitter avuga ko arengana kugira ngo yirengere mu kazi akora, ariko n’ubundi yari akoze icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Turi gukorana na Polisi yo mu karere ka Rubavu kugira ngo dukomeze iperereza”.

Hamuli yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko  Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).Hamuli wafashwe atambaye agapfukamunwa ndetse asebya Polisi ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button