Sanchez Brayan ukomoka muri Colombia niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021
Kuri uyu munsi tariki ya 2 Gicurasi 2021 nibwo hatangiye isiganwa rya Tour du Rwanda 2021, Etape ya mbere Kigali-Rwamagana ikaba yegukanwe n’umusore ukomoka mu gihugu cya Colombia witwa Sanchez Brayan Vergara Stiven, usanzwe akinira ikipe yitwa Team Medellin.
Iyi ni etape yari ifite ibirometero 115,6, ikaba yatangiriye mu mujyi wa Kigali kuri Kigali Arena ndetse ikaba yaje gusorezwa mu karere ka Rwamagana ahitwa kuri Dereva Hotel nyuma y’uko abakinnyi bose bari bamaze kuzenguruka mu mujyi wa Rwamagana inshuro zigera ku icumi.
Abakinnyi bagera kuri 80 nibo bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka ndetse akaba ari nabo batangiye uyu munsi bakina etape ya mbere muri Tour du Rwanda 2021, bakaba bahagurutse kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza – Inyange- Masaka Hospital- Kabuga – Rwamagana, barangije bazenguruka inshuro 10 mbere yo gusoza isiganwa ry’uyu munsi.
Agace kuyu munsi kakaba kegukanwe na Sanchez Brayan Vergara Stiven w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Colombia, aho yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 33 ndetse n’amasegonda 43. Usibye uyu musore wakoresheje ibi bihe, n’abandi bakinnyi barenga 40 bose bakoresheje Ibihe Bimwe nawe.
Mu gace kuyu munsi nta munyarwanda n’umwe waje mu icumi ba mbere kuko umunyarwanda waje hafi yaje ku mwanya wa 14, uwo akaba ari umusore witwa Hakizimana Seth ukinira ikipe ya SACA wakoresheje Ibihe Bimwe na Sanchez wegukanye etape yuyu munsi.
Ku munsi w’ejo tariki ya 3 Gicurasi 2021 hazakinwa agace ka kabiri muri Tour du Rwanda, aho abakinnyi bose bazahaguruka mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Huye ku ntera ya kilometero 120 (120km).
Abakinnyi 10 ba mbere kuri etape ya mbere ya Kigali- Rwamagana:
- Sanchez Vergara Brayan Stiven (Team Medellin, Col), 2h33’43”
- Hoehen Alex (Wildlife Generation, USA), 2h33’43”
- Roldan Ortiz Weimar Alfonso (Team Medellin, Col), 2h33’43”
- Pacher Quentin (B&B Hotels, France), 2h33’43”
- Restrepo Jhonathan Valencia (Androni, Col) 2h33’43”
- Munoz Giraldo Daniel (Androni, Col), 2h33’43”
- Basson Gustav (Pro Touch, Afurika y’Epfo), 2h33’43”
- Umba Lopez Abner Santiago (Androni, Col), 2h33’43”
- De Decker Alfdan (Tarteletto, Belgique), 2h33’43”
- Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie, France), 2h33’43”.