Imikino

Umutoza Karekezi Olivier yamaze gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sport

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi tariki ya 2 Gicurasi 2021, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari usanzwe ari umutoza wabo mukuru Karekezi Olivier.

Nkuko ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bwabitangaje bubinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwabo rwa Twitter, bwamenyesheje abakozi ndetse n’abakunzi b’iyi kipe ko bamaze gutandukana burundu na Karekezi Olivier wari usanzwe ari umutiza mukuru w’iyi kipe bitewe n’uko yarenze ku mabwiriza agenga imyitwarire mu ikipe, amabwiriza yashyizweho na Ferwafa ndetse naya Leta ajyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwagize buti” Nyuma y’aho uwari umutoza mukuru w’ikipe yacu Karekezi Olivier aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza”.
Kwirukanwa kwa Karekezi Olivier watozaga ikipe ya Kiyovu Sport bibaye nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 2 Gicurasi 2021, mu binyamakuru bitandukanye hari habyutse havugwa inkuru yo kwirukanwa kuyu mutoza, gusa ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bukaba bwari bwahakanye aya makuru buvuga ko butigeze bwirukana umutoza Karekezi Olivier.

Nkuko bavuga ko nta nduru ivugira ubusa, ibyaramutse bivugwa ahantu hatandukanye ko Karekezi Olivier wari umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sport yamaze gutandukana nayo birangiye bibaye impamo nubwo ubuyobozi bw’iyi bwari bwatangaje ko ayo makuru nta shingiro afite.

Umutoza Karekezi Olivier yari yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sport, akaba atandukanye n’iyi kipe nta gihe kinini amazemo, amakuru akaba avuga ko ikipe ya Kiyovu Sport igomba kuzamuha amafaranga y’imperekeza angana n’imishahara y’amezi abiri nkuko ibikubiye mu masezerano bibivuga.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwashyize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button