Tchad: Abasirikare bafashe ubutegetsi bashyizeho guverinoma y’inzibacyuho
Mu gihugu cya Tchad haravugwa inkuru y’ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho nyuma y’itabaruka rya Perezida Idris Deby Itno, ni guverinoma yashyizweho n’abasirikare bari ku butegetsi muri Tchad.
Nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare kiri ku butegetsi muri iyi minsi, yavuze ko hashyizweho abaminisitiri 40 n’ababungirije bazaba bagize iyi guverinoma ndetse mu bashyizweho hakaba harimo n’abasanzwe batavuga rumwe bwari busanzweho bwa Nyakwigendera Perezida Idris Deby Itno.
Mu bashyizweho batavugaga rumwe n’ubutegetsi harimo umugabo witwa Acheick Ibn Oumar wigeze kuba umuyobozi w’inyeshyamba, akaba yahawe kuyobora minisiteri nshyashya ijyanye n’ubwiyunge mu gihugu cya Tchad ndetse hakaba hashyizwe n’abandi bantu benshi bari basanzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bwari busanzweho.
Umugabo witwa Saleh Kebzabo, uri mu basanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi nawe ari mu bahawe ubuyobozi muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihugu Tchad, akaba yatangaje ko ashyigiye guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho ndetse ngo ibintu biramutse bigenze neza amahoro yakongera akagaruka muri kiriya gihugu.
Kugeza ubungubu igihugu cya Tchad kiyobowe n’igisirikare, aho umuhungu wa nyakwigendera Perezida Idris Deby ariwe uhagarariye icyo gisirikare, uwo ntawundi akaba ari Gen Mahamat Idris Deby’ Kaka’, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe ntabwo bemeranya n’iki gisirikare aho bavuga ko ibintu bizaba byiza ari uko hashyizweho Perezida utari umusirikare.