Politike

Tchad: Perezida Idris Deby yongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu

Perezida wa Tchad Maréchal Idriss Déby umaze igihe kinini ari ku butegetsi dore ko amazeho imyaka 30, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu.

 Nkuko abahagarire akanama gashinzwe amatora mu gihugu cya Tchad babitangaje, ibyavuye mu matora yabaye muri kiriya gihugu byagaragaje ko Perezida usanzwe ku butegetsi Bwana Idris Deby yatsinze amatora nyuma yo kugira amajwi angana na 80%.

Perezida Marechal Idris Deby kuva yajaya ku butegetsi ntabwo yari yabuvaho kuko kugeza ubu amaze gutegeka igihugu cya Tchad imyaka irenga 30 ndetse akaba ari Perezida ukunzwe n’abaturage cyane muri kiriya gihugu nubwo hari bamwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumurwanya ndetse bakomeza no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Kugeza ubu Leta ya Tchad yifashishije igisirikare cyayo bakomeje kurwanya inyeshamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi zikomeje gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Idris Deby, aho mu minsi ishize abasirikare ba Tchad bishe inyeshyamba zigera kuri 300 zashakaga kwinjira mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button