AmakuruPolitike

Tresor Rusesabagina yiyemeje gukora igishoboka cyose akisubiza se

Nyuma y’uko RIB yemeje itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina kuwa 31 Kanama 2020, umuhungu we Trésor Rusesabagina, yanditse ubutumwa arahirira gukora igishoboka cyose akisubiza se.

Ni ubutumwa Trésor Rusesabagina yanditse avuga ibigwi papa we umubyara kugeza ubu  uri mu maboko ya RIB, aho avuga ko yari umuntu w’icyitegererezo.

Ubwo RIB yerekaga itangazamakuru Paul Rusesabagina wari wambaye amapingu, yasobanuye ko uyu mugabo w’imyaka 66 akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, bihuye n’ibitero umutwe wa FLN ushamikiye ku impuzamashyaka ya MRCD Ubwiyunge yari abereye Perezida, byabereye mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu 2018.

Uyu muhungu wa Paul Rusesabagina handika ibi yagize ati “Nkeneye ko mumba hafi, ubufasha bwanyu, urukundo ndetse n’amasengesho. Ubu nandika ubu butumwa ndi gutitira kubera ko ntazi niba nzongera data umbyara  ukundi. Mu by’ukuri sinzi  niba nzongera kumuhobera cyangwa ngo mukoreho.

Akomeza avugako nubwo adahari ngo amubone ariko agiye gukora ibishoboka agakora ibyo papa we yakabaye akora ndetse ko agiye kurwana kugeza yongera kumubona imbere ye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button