Imikino

Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika yamaze kumenya amatariki azakiniraho

Amakipe abiri ariyo ikipe ya APR fc ndetse n’ikipe ya As Kigali zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika , yamaze kumenya amatariki y’igihe azakinira, nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika(CAF) ritangaje ko imikino izatangira gukinwa mu kwezi Ku Ugushyingo.

CAF yatangaje ko amarushanwa y’umwaka utaha wa 2020-2021, azatangira gukinwa mu kwezi Ku Ugushyingo, imikino ibanza mu ijonjora ry’ibanze izaba hagati ya tariki 20 na 22 ,naho imikino yo kwishyura muri iryo jonjora ikazakinwa hagati ya tariki 27 na 29 mu Ugushyingo 2020.

Naho imikino ibanza mu ijonjora rya kabiri, izakinwa mu kwezi Ku Ukuboza, hagati ya tariki ya 11 na 13, naho imikino yo kwishyura ikinwe hagati ya tariki ya 18 na 20 Ukuboza 2020. Mu gihe imikino yo mu matsinda iteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa Gashyantare kugera muri Mata.

Imikino ya 1/4 biteganijwe ko izakinwa mu kwezi kwa Gicurasi, mu gihe imikino ya 1/2 yashyizwe mu kwezi kwa Kamena, naho imikino ya nyuma izasoza amarushanwa yombi yaba CAF Confederation cup ndetse na CAF Champions league, iteganijwe kuzakinwa mu kwezi kwa Nyakanga.

Amakipe azahagararira u Rwanda akaba ari ikipe ya APR fc yatwaye igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, ikazakina imikino ya CAF Champions League ndetse n’ikipe ya As Kigali yamaze kwemezwa ko ariyo izasohokera igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup, nyuma y’uko nta gikombe cy’amahoro kibaye kubera icyorezo cya Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button