Imikino

Thomas Partey yamaze gusaba Atletico Madrid kumureka akajya muri Arsenal

Umukinnyi wo  hagati mu kibuga mu ikipe ya Atletico Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ghana Thomas Partey, yamaze kubwira ubuyobozi bw’ikipe ya Atletico Madrid ko bagomba kumurekura akigira mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya Arsenal.

Uyu musore wifuzwa cyane n’ikipe ya Arsenal isanzwe itozwa na Mikel Arteta, afite agaciro ka miliyoni 44 z’amapawundi, byumvikana ko ikipe ya Arsenal igomba kuzishyura izi miliyoni niba yifuza kwegukana uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana.

Thomas Partey n’umukinnyi ukina hagati  afasha ba myugariro wagiye afasha cyane ikipe ya Atletico Madrid mu bihe bitandukanye, harimo kuyifasha kugera Ku mukino wa nyuma wa Uefa Champions league batsinzwemo na Real Madrid, ndetse abafasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne.

Ikipe ya Arsenal ikaba yifuza uyu musore cyane kugirango aze kuyifasha mu kibuga hagati ,ndetse nawe akaba afite ubushake bwinshi bwo kwerekeza muri iyi kipe, naramuke aje azaba yiyongereye kubandi bakinnyi baguzwe niyi kipe barimo Willian, ndetse na Gabriel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button