Imikino

Donny Van de Beek yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima muri Manchester united

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Donny Van de Beek ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi , yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Manchester united yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Uyu mukinnyi Van de Beek akaba yakoreye ikizamini cy’ubuzima iwabo mu gihugu cy’Ubuholandi, kuko kuri ubu ari kubarizwa mu ikipe igihugu yabo, barimo kwitegura  imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya Euro iteganijwe kuzakinwa umwaka utaha, bakaba bafite umukino bazakina na Pologne.

Van de Beek  akaba agiye gutangwaho amafaranga angana na miliyoni 39 z’amayero, kongeraho miliyoni 5 z’amayero naramuka yitwaye neza muri iyi kipe ya Manchester united isanzwe itozwa n’umutoza Ole Gunner Solskjer’s .

 

Van de Beek w’imyaka 23, ni umukinnyi w’umuhanga ukina mu kibuga hagati, aho ashobora gukina afasha ba myugariro ndetse akaba yanakina afasha ba rutahizamu, uyu musore yafashije Ajax kugera muri 1/2 cya Uefa Champions league mu mwaka wa 2018- 2019, aho yatsinze ibitego bine ndetse akaba amaze gutsinda ibitego 40 mu marushanwa yose mu myaka itatu ishize.

Uyu mukinnyi Van de Beek akaba agiye kuba umukinnyi wa mbere ikipe ya Manchester United igiye gusinyisha muri iyi mpeshyi, gusa hakaba hari n’abandi bakinnyi benshi bavugwa kwinjira muri iyi kipe barimo, Jadon Sancho, Dougras Costa ndetse n’abandi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button