Politike

Uburusiya bwirukanye abadipolomate 10 ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Igihugu cy’Uburusiya cyamaze kwirukana abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagera ku icumi, naho abayobozi bakuru bagera ku umunani ba Amerika bakaba bashyizwe ku rutonde rw’abantu batemerewe kuba bakwinjira mu gihugu cy’Uburusiya.

 Ibyo igihugu cy’Uburusiya cyakoze, bije nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano kiriya gihugu cy’Uburusiya bitewe n’ibitero byiswe Solorwinds byagabwe kuri Ukraine ndetse no gutoteza kirya gihugu n’ibijyanye no kwivanga mu matora ya Perezida w’Amerika yabaye umwaka ushize.

Nyuma y’uko Uburusiya bufashe uriya mwanzuro wo kwirukana abadipolomate ba Amerika no kubuza bamwe mu bayobozi bakuru kutinjira mu Burusiya, ibintu byafashwe nko kwihorera ndetse no kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe nibyo nayo yakoreye kiriya gihugu.

Mu bantu igihugu cy’Uburusiya cyabujije kwnjira mu gihugu cyabo harimo umuyobozi mukuri wa FBI ndetse n’umucamanza mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Joe Biden aherutse gusaba Perezida Putin uyobora Uburusiya ko bazahura bakaganira ku mubano utameze neza hagati y’ibihugu byabo ndetse hakaba hategerejwe uko bizagenda niba bashobora kuzahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button