Politike

Nyuma y’igihe afungiwe mu rugo rwe Bob Wine yamaze gusohoka

Umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine usanzwe ari n’umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda, wari umaze igihe kingana n’iminsi icumi afungiwe mu rugo rwe adasohoka kuri ubu yamaze kurekurwa ndetse n’abasirikare bari barinze urugo rwe barahava.

Ifungwa ry’uyu mugabo ryabaye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri uku kwezi kwa Mutarama, aho insinzi yegukanwe na Perezida wari usanzwe ariho Yoweli Kaguta Museveni wari uhanganye cyane bikomeye na Depite ndetse akaba n’umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu matora, Bobi Wine yahise afungirwa mu rugo hamwe n’umugore we ndetse n’akandi kana gato, aho batari bemerewe gusohoka mu nzu ndetse nta muntu n’umwe wari wemerewe kuza kubasura ngo yinjire, kuko na se w’umwana wari kumwe na Bobi Wine yaje kumureba bamwangira ko yinjira, gusa Bobi Wine abana bo bari muri Leta Z’unze Ubumwe Z’Amerika.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo urukiko rwategetse ko abasirikare n’abaporisi barindaga urugo rwa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bahava kuko ibyo ari gukorerwa bitemewe n’amategeko, icyakora uwo mwanzuro wafashwe n’urukiko ntabwo wahise ushyirwa mu bikorwa.

Abasirikare bari barinze urugo rwa Bobi Wine

Leta ya Uganda ikaba yaravuze ko gufungira Bobi Wine mu rugo rwe cyari igikorwa cyo kumubuza gutegura imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora, kuko uyu mugabo we yivugira ko ari we watsinze amatora akaba avuga ko yibwe na Museveni bari bahanganye.

Ayo matora yatsinzwe na Perezida Yoweri Museveni ku majwi 58.64%. Bobi Wine yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34.83% ariko ntiyemera ibyavuye muri ayo matora.

Ibihugu, imiryango yigenga n’abantu ku giti cyabo, banenze ko amatora muri Uganda yaranzwe no gupyinagaza no kwica abatavugarumwe n’ubutegetsi, bamagana n’ifungwa rya Bobi Wine iwe mu rugo.

Bobi Wine nyuma yo gufungurwa akaba yahise aganira n’itangazamakuru nyuma y’iminsi igera ku icumi atabonana n’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button