Ferwafa yagaragaje ingengebihe y’uburyo amakipe azahura muri shampiyona
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryamaze gushyira hanze ingengabihe y’uburyo shampiyona izakinwa haba uburyo amakipe azahura ndetse naho imikino izajya ibera muri uyu mwaka w’imikino uzakinwa mu buryo bw’amatsinda.
Nkuko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), biteganijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki ya 1 Gicurasi uyu mwaka, ku bijyanye n’uko imikino izakinwa Ferwafa yagaragaje ko imikino ibanza mu matsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1 ndetse na tariki ya 8 Gicurasi, naho imikino yo kwishyura ikinwe hagati ya tariki ya 11 na 17 Gicurasi 2021.
Dore uko amakipe azatangira akina mu itsinda ririmo ikipe ya Apr fc, Gorilla fc, Bugesera Fc ndetse n’ikipe ya As Muhanga:
Tariki ya 1/5/2021 Bugesera Fc Vs As Muhanga Bugesera Stadium 3:00
Tariki ya 2/5/2021 APR Fc Vs Gorilla Fc Amahoro Stadium 3:00
Dore uko amakipe azatangira ahura ku munsi wa mbere mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya Rayon Sport, Kiyovu Sport, Rutsiro Fc Ndetse n’ikipe ya Gasogi United:
Tariki ya 1/5/2021 Rutsiro Fc Vs Kiyovu SC Umuganda Stadium 12:30
Tariki ya 2/5/2021 Rayon Sport Vs Gasogi United Amahoro Stadium 12:30
Dore uko amakipe azatangira akina ku munsi wa mbere mu itsinda rya gatatu ririmo ikipe ya Police Fc, As Kigali, Musanze Fc ndetse n’ikipe ya Etencelles:
Tariki ya 1/5/2021 Musanze Fc Vs As Kigali Ubworoherane Stadium 3:00
Tariki ya 2/5/2021 Police Fc Vs Etencelles Amahoro Stadium 3:00
Dore uko amakipe azatangira akina ku munsi wa mbere mu itsinda rya Kane ririmo ikipe ya Marine Fc, Mukura Vs, Espoir Fc ndetse n’ikipe ya Sunrise:
Tariki ya 1/5/2021 Marine Fc Vs Espoir Umuganda Stadium 3:30
Tariki ya 2/5/2021 Mukura Vs Sunrise Huye Stadium 3:30
Biteganijweko amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike yo gukina imikino ya ¼ kirangiza, mu gihe ayandi makipe azaba yasigaye muri buri tsinda uko ari umunani azahura hagati yayo maze ebyiri za nyuma zikazahita zimanuka mu cyiciro cya kabiri naho abyiri zizaba iza mbere muri shampiyona zikazahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika.
Uretse mu matsinda gusa hazajya haba umukino ubanza nuwo kwishyura, mu yindi mikino yose izaba isigaje gukinwa hazajya hakinwa umukino umwe gusa ikipe itsinzwe ihite ivamo naho itsinze ikomeze mu cyiciro gikurikiraho.