Amakuru

Rubavu: Abantu 31 barimo abageni batawe muri yombi na polisi ubwo bari barimo kwiyakira

Mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, abantu 31 batawe muri yombi na polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere nyuma yo gusangwa bari mu bukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus.

Abo bantu bafashwe barimo n’abageni bafatiwe mu Murenge wa Gisenyi, bakaba bafashwe ubwo bari barimo kwiyakira mu bukwe nyuma y’uko abo bageni bari bavuye gusezerana mu Murenge imbere y’amategeko.

Polisi y’u Rwanda ikaba yabataye muri yombi nyuma yo kubasanga barimo kwiyakira ariko batubahirije ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus hano mu gihugu cyacu, nyuma yo gufatwa na polisi bakaba bahise bajyanwa muri Stade Umuganda kugirango babashe kuganirizwa ndetse bagirwe inama y’uko bagomba kwitwara muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage bakwiye kureka kwica amategeko yashyizweho na Leta yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Coronavirus.

CIP Bonaventure yageze ati” Abaturage bakwiye kureka kwica amategeko ndetse no kwirengagiza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirikwiza ry’icyorezo cya Coronavirus, ahubwo asaba abaturage gushyira hamwe bagafatanya guhangana niki cyorezo gikomeje guhangayikisha u Rwanda rwacu ndetse n’isi yose muri rusange”.

Kugeza ubu ngubu muri kariya Karere ka Rubavu hamaze gufatwa abantu barenga ibihumbi 150 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, uhereye igihe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zatangiriye, nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button