AmakuruImikino
Trending

Shampiyona y’abakozi (ARPST) yasojwe RBC yiharira ibikombe

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025 mu karere ka Huye hasozwaga shampiyona y’abakozi 2024-2025 (ARPST), aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyihariye ibikombe.

N’imikino yajyanwe mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye mu rwego rwo kugaragaza ko iyi mikino idakinwa n’ibigo bibarizwa i Kigali gusa ahubwo ko buri kigo cyose cyaba icya leta cyangwa iby’igenga aho byaba bibarizwa hose byemerewe kwitabira iyi mikino nkuko bimeze kuri Bralirwa, CHUB n’ibindi.

Mu mupira w’amaguru RBC yegukanye igikombe mu bigo bifite abakozi barenga 100

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru nyuma gutsinda ikipe ya RwandAir ibitego 2-1, mu mukino utari woroshye n’agato waranzwe n’ishyaka ryinshi ndetse n’imbaraga zidasanzwe ku mpande zombi.

Ni umukino watangiye ubona ko ikipe ya RBC ifite inyota yo gutsinda igitego hakiri kare ndetse byaje kuyikundira kuko yatsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere byatsinzwe na kapiteni Byamungu Abbas na Ndayobotse Angelo ndetse iyi kipe ikaba yari yahushije n’ubundi buryo bwinshi bwagombaga kubyara ibitego.

RBC yegukanye igikombe itsinze RwandAir

Mu gice cya kabiri ikipe ya RwandAir yagarutse yiminjiriyemo agafu ishaka uko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe gusa byakomeje kuyigora nubwo yaje kubona igitego kimwe cyatsinzwe na rutahizamu batazira Haaland kuri penaliti, Nubwo iyi kipe yabonye iki gitego ariko ikipe ya RBC nayo yakomeje guhusha ibitego byinshi imbere y’izamu ndetse ikaba yaje kurata penaliti yari itewe na Mudacumura Jackson.

MINECOFIN yegukanye igikombe mu bigo bifite abakozi bari munsi 100

Ikipe ya MINECOFIN yegukanye igikombe mu bigo bya leta bifite abakozi bacye nyuma yo gutsinda ikipe ya BRD ku mukino wa nyuma ibitego 2-1 mu mukino wabaye mu mvura nyinshi yari irimo kugwa hariya mu karere ka Huye ku munsi w’ejo hashize, ikaba isimbuye RMS yari yaregukanye iki gikombe shampiyona ishize ya 2023-2024.

MINECOFIN yegukanye igikombe itsinze BRD

BK yegukanye igikombe mu bigo byigenga

Ikipe ya Banki ya Kigali (BK) yegukanye igikombe mu bigo byigenga, Ni nyuma yo kunyagira ku mukino wa nyuma ikipe ya Banki ya Equity (Equity Bank) ibitego 3-0 mu mukino waranzwe n’ishyaka ndetse n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi nubwo ikipe ya Equity bank yaje kurushwa igatwarwa igikombe.

BK yegukanye igikombe itsinze Equity ku mukino wa nyuma

RBC yegukanye ibikombe mu mikino y’intoki y’abari n’abategarugori

Amakipe ya RBC mu bari n’abategarugori yaba mu mukino wa Basketball ndetse na Volleyball begukanye ibikombe.

Mu mukino wa Volleyball, ikipe ya RBC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Minisiteri y’ingabo (MoD) amaseti atatu ku busa.

RBC yegukanye igikombe itsinze Minisiteri y’ingabo muri volleyball

Mu mukino wa Basketball, ikipe ya RBC nabwo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya REG ku mukino wa nyuma amanota 60 kuri 52.

RBC yegukanye igikombe muri Basketball itsinze REG

Statistics, Immigration, Equity bank na RTDA zegukanye ibikombe mu mikino y’intoki mu bagabo

Mu mukino wa Basketball mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi batarenga 100, ikipe ya RTDA yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Minisiteri ya Siporo amanota 46 kuri 21.

Mu bigo bya leta bibarizwa mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenga 100, ikipe ya Immigration yegukanye igikombe muri Basketball nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya RwandAir amanota 77 kuri 72.

Immigration yegukanye igikombe itsinze RwandAir

Muri uyu mukino wa Basketball kandi ikipe ya Equity bank yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Stecol ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wa Volleyball mu bagabo, ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya RwandAir amaseti 3-1 mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi barenga 100.

 

Statistics yegukanye igikombe itsinze RwandAir

Muri uyu mukino wa Volleyball kandi ikipe ya MINECOFIN yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Minisiteri ya Siporo amaseti 3-1 mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi batarenga 100.

Nyuma yo gusozwa kwiyi mikino, Umuyobozi wa federasiyo y’imikino y’abakozi mu Rwanda bwana, Mpamo Thierry yatangaje ko amakipe yose yegukanye ibikombe ndetse n’ayabaye aya kabiri azitabira imikino nyafurika y’abakozi iteganijwe kuzabera mu gihugu cya Algeria mu kwezi kwa 10 uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Back to top button